Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana (Gospel), yateguje abakunzi be igitaramo azakorera nanone muri BK Arena kuri 25 Ukuboza uyu mwaka wa 2023.
Azaba ari kuri Noheri ubwo Israel Mbonyi zaba ataramana n’abakunzi be. Ni bya bihe abakristo bo mu madini n’amatorero atandukanye baba bibuka ivuka ry’Umwami n’Umucunguzi wabo Yesu Kristo. Iki gitaramo yacyise "Icyambu Concert Edition 2".
Iyi ni edition 2 kuko si ubwa mbere agiye gutaramira muri iyi nzu ya BK Arena yagenewe imyidagaduro kandi agakoresha iri zina "Icyambu concert". Kuri Noheli y’ubushize, mu gitaramo nabwo yari yise Icyambu concert, yarahataramiye.
Icyo gihe ntibyari bisanzwe kuko niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda wabashije kugira ibigwi byo kuzuza iyi nzu ya BK Arena. Abantu barakabyaga bakavuga ko BK Arena yari yuzuye ku buryo n’isazi itari kubona aho ica.
Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yasabye abakunzi be kutazabura muri iki gitaramo cye kizaba kitabiriwe na benshi.
Yuzuza BK Arena mu mwaka ushize, nubwo yari afite indirimbo nyinshi nziza kandi zikunzwe, ntiyari yarigeze akora indirimbo ngo igere kure nk’uko iyo yakoze muri uyu mwaka yitwa "Nina Siri" yabigenje. Ibi biragaragaza ko noneho BK Arena izuzura kuruta uko yuzuye ubushize.
Iyi concert (igitaramo) yayitiriye indirimbo ye Icyambu, ikaba ari na yo yitiriye album ye ya kane. Iri zina kandi Icyambu, rihuza n’izina rye bwite kuko yitwa Mbonyicyambu.
Iki ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, ni ukuvuga aho afite abakunzi hose, kuko nyiri ukugikora amaze kumenyekana mu guca uduhigo twinshi two kugira indirimbo zikunzwe.
Kuri Noheli y’uyu mwaka biraba ari ibicika muri BK Arena hamwe na Israel Mbonyi