× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isi yizihije ku nshuro ya 6 Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana Abahohotewe Bahorwa Idini

Category: History  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Isi yizihije ku nshuro ya 6 Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana Abahohotewe Bahorwa Idini

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Abahohotewe Bishingiye ku Idini cyangwa Ukwemera kwabo.

Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2019, ugamije guha icyubahiro abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere, no gukangurira amahanga kurwanya ivangura rishingiye ku idini cyangwa ukwemera.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, ibikorwa bitandukanye byabaye hirya no hino ku isi. Muri Vatican, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo, yasabye Abakirisitu bose n’abemera Imana kwitabira umunsi wo kwiyiriza no gusenga, hagamijwe gusabira amahoro mu bice byugarijwe n’intambara, nk’Uburayi bw’Iburasirazuba n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Yagize ati: “Isi yacu ikomeje gukomereka kubera intambara mu Butaka Butagatifu, muri Ukraine, no mu bindi bice byinshi... Ndashishikariza abemera bose gukoresha uyu munsi wa 22 Kanama mu kwiyiriza no gusenga.”

Ibihugu bitandukanye byateguye ibiganiro, amasengesho rusange, n’ibikorwa byo kwibuka abahohotewe. Muri bimwe mu bihugu birimo na Uganda ifite amateka y’abantu bahowe Imana, amatorero n’amadini atandukanye yateguye amasengesho yo gusabira amahoro n’ubwiyunge, ndetse hanibukwa abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere mu mateka y’igihugu.

Kwizihiza uyu munsi biba ari umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro abahohotewe, ariko kandi ukaba n’umwanya wo gukangurira abantu bose kurwanya ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku idini cyangwa ukwemera.

Ubumwe, ubwubahane, n’ubwiyunge bifatwa nk’iby’ingenzi mu kubaka isi irangwa n’amahoro n’ubutabera kuri bose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.