× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishingiye ku gakiza kava muri Yesu: Icyo wamenya muri album "Waranzuye" Danny Mutabazi agiye kumurika

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ishingiye ku gakiza kava muri Yesu: Icyo wamenya muri album "Waranzuye" Danny Mutabazi agiye kumurika

Benshi bamuzi mu ndirimbo "Karuvali" abandi bamuzi ku ndiribo "Amarira y’ibyishimo", kuri ubu Danny Mutabazi agiye kumurika Album nshya yise "Waranzuye".

Iyo wumvise umuntu avuga ngo "Waranzuye" uko biri kose biba bisobanuye ko yigeze gupfa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ku bizera Kristo, kuzuka bisobanuye gucungurwa cyangwa se gupfana na Kristo, ukabambanwa nawe ukazukira muri we nk’uko Pawulo yabivuze mu Abagalatiya 2:20

"Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira."

Kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi b’umusaraba wa Kristo ni umuramyi Danny Mutabazi uzaniye abakunzi be album nshya yise "Waranzuye" .

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yagize ati: "Waranzuye ni Album nshya ubutumwa mbagenera ni ukubabwira ko mbafitiye ubutumwa bwiza muri izi ndirimbo zigize Album ngiye kubaha bityo nkaba nifuza ko bamba hafi bakanshyigikira mu ivugabutumwa ndigukora."

Ubwo yabazwaga imvano y’izina "Waranzuye" n’isano rifitanye n’urupfu yaba yarasimbutse, yagize ati: "Ni byishi Imana iturinda ariko iyi album ni uko ishingiye cyane ku gakiza kava muri Yesu Kristo kandi hari amagambo yo muri Bibiliya avuga ngo natwe yaratuzuye ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu."

Kuri ubu uyu muramyi arateganya kugeza ubutumwa bwe ku bakunzi be yifashishije itangazamakuru. Avuga ku mvano yo kwifashisha itangazamakuru mu mishinga ye iri imbere, yagize ati: "Intego nyamukuru ni ukungereza ubutumwa buri muri iyi Album mfite aho njye ntagera."

Waranzuye ni Album kuri ubu itegerejwe na benshi.

Danny Mutabazi ni umwe mu banditsi b’abahanga Gospel ifite akaba afite umukono wandika neza ndetse n’ukuboko gusengeye. Ibi bituma ari umwe mu banditsi bandikira amazina akomeye. Ni we wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas zirimo Umutaka, Ihema, Iriba n’izindi.

Yanditse kandi indirimbo z’abahanzi batandukanye zirimo Urugendo na Irembo za Divine Nyinawumuntu n’izindi.

Danny Mutabazi ari mu bahanzi ba Gospel bari mu bihe byiza mu murimo w’ivugabutumwa, ugendeye ku butumire bwinshi yakira mu nsengero zitandukanye n’ubundi indirimbo ze zomora imitima ya benshi. Mu mwaka wa 2022, yanyeganyeje inkuta za BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyo kuwa tariki ya 25 Ukuboza 2022.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.