× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Hateguwe igiterane gikomeye cyo kwagura Ubwami bw’Imana - Amafunguro n’amacumbi birahari

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Our Reporter

Amerika: Hateguwe igiterane gikomeye cyo kwagura Ubwami bw'Imana - Amafunguro n'amacumbi birahari

Mu minsi micye iri imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazabera igiterane gikomeye cyateguwe n’Itorero Revival and Reconciliation Church, mu ntego yo kwagura Ubwami bw’Imana.

"Abazitabira iki giterane bitegure kongera kongera kuzura imbaraga z’Umwuka. Iki giterane kizabanzirizwa n’igitaramo cy’amasengesho kuva kuri tariki 12, 13 na 14 z’ukwa karindwi kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa sita z’ijoro" - Pastor Eric Ndagijimana aganira na Paradise.rw

Yakomeje avuga ko igiterane nyirizina kizaba kuri 15 na 16 Nyakanga 2023. Ati "Ibi byose twabikoreye kugira ngo abantu bazongere bahembuke mu bugingo. Abantu bitege gukira Imitimana ndetse n’Imibiri kuko ahari imbaraga z’Imana n’abarwayi barakira.

Turateganya ko ubu bubyutse buzakomeza ndetse no ma yandi ma State agize Amerika kandi bizajya biba ngarukamwaka". Yatangaje inkuru nziza ko hari amafunguro n’amacumbi ku bazacyitabira. Ati "Tunamenyeshe abazacyitabira ko twanabashakiye amacumbi ndetse n’amafunguro".

Iki giterane kizaba tariki 15-16 Nyakanga 2023, kikaba gifite intego ivuga ngo “Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa”. Kizabera aho iri torero rikorera muri Leta ya Kentucky, mu mujyi wa Lexington, USA (Full address: 1820 Versailles Rd, Lexington, KY 40504).

Cyatumiwemo abaririmbyi banyuranye barimo: Urukundo Ministry, Ebenezer Ministry, Hope choir, Abayumbe Kentucky na Gentil Bigizi ukunzwe mu ndirimbo nshya ’Biragatsindwa’. Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Rev. Donatien (USA), Bishop John (USA), Ev. Charles (France), Pastor Innocent (USA), Pastor Kazungu (USA) na Rev. Athanase (Canada).

Pastor Eric Ndagijimana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Revival and Reconciliation Church yavuze ko mu gutegura iki giterane bagendeye cyane ku ijambo Yesu yavuze muri Yohana 9:4 rivuga ngo “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa,…“.

Ati: “Yesu ntabwo yakijije ubugingo bw’umusamariya wenyine, ahubwo benshi mu Basamariya baramwizeye (Yohana 4:39). Turizera ko benshi bazakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, bityo Ubwami bw’Imana bukarushao kwaguka. Twiteze Umusaruro mwinshi cyane ko twatumiye abakozi b’Imana bafite Ubuhanga ndetse n’Umwaka w’Imana wo kwigisha no guhugura”.

Itorero Revival and Reconciliation Church ryavutse mu mwaka wa 2017, ritangira rifite intego yo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu no guhindurira abo mu mahanga yose kuba abigisha ba Yesu. Pastor Eric Ndagijimana ati “Dusunikwa cyane n’uko ibisarurwa ari byinshi abasaruzi bakaba bake, (Luka 10:1-2)”.

“Nk’uko Izina ry’Itorero riri ni ko nanone twiyemeje kuzana ububyutse muri ibi bihugu by’amahanga kuko bibagiwe Imana nubwo bagize umumaro mu gihe cya mbere mu kwamamaza ubutumwa bwiza muisi, nyuma yaho bagasohorerwaho na rya jambo ngo abari aba mbere bazaba ab’inyuma”.

Yongeyeho ati “Ariko kuko Imana itigeze ibibagirwa iduhamagaye mu gihe nk’iki ngo twongere tubabwire Yesu Muzima udashira nk’ibinyejana cyangwa ibinyagihumbi. Dufite intego yo kuzana ububyutse ndetse no kongera kunga abantu n’Imana muri Kristo Yesu.

Itorero kandi mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwuzuye (Full gospel) rifite intego yo gufasha impfubyi n’abapfakazi ndetse no kuvugira abatagira shinge na rugero. Ubu twishyurira impfubyi mu Rwanda ndetse no mu Buganda, ndetse turifuza kuzakomeza tukagera mu bihugu byose by’ibiyaga bigari. [Ubugingo buzima bugomba kuba mu mubiri muzima] ".

Pastor Eric Ndagijimana wa Revival and Reconciliation Church

Iki giterane kizajya kiba buri mwaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndabasuhuje mu Izina rya Yesu Kristo, ndabona Yesu arkugkoresha iby ’Ubutwari. courage!

Cyanditswe na: Muhimpundu Justine   »   Kuwa 23/06/2023 18:20