× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Benisse Terrance wa Pastor Jotham yahishuye uko yatoraguye umwana wari watawe ahajugunywa imyanda

Category: Rwanda Diaspora  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Benisse Terrance wa Pastor Jotham yahishuye uko yatoraguye umwana wari watawe ahajugunywa imyanda

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, muri Kanada, wari umunsi usanzwe w’akazi kuri Ineza Benisse Terrance, ariko ibyabaye mu gitondo cyaho byabaye inkuru itazibagirana mu buzima bwe bwose.

Uyu ni umugore wa Pastor Jotham Ndanyuzwe (ni n’umwanditsi w’ibitabo), umugore ukora akazi ko kwita ku bantu bafite ubumuga mu rugo rwihariye (group home).

Benisse yari yemeye kurara mu kazi asimbuye mugenzi we utari wabashije kuhagera kubera ikibazo cyihutirwa yari yahuye na cyo. Mu gitondo kare, ubwo yajyanaga imyanda aho bayimena, yabonye agakarito hafi aho ntiyakitaho.

Mbere y’uko atangira gutekereza byinshi, yajugunye umufuka w’imyanda ahagana hafi y’ako gakarito maze yumva ijwi rito. Yakuyemo ecouteurs yari yambaye, maze afungura agakarito asangamo umwana muto w’uruhinja, ameze nabi kubera imbeho n’amaraso atangiye kuva kubera ubukonje.

“Nahagaze nk’uwakubiswe n’inkuba,” Benisse yarabisobanuye ati: “Nabuze icyo nkora, mara umwanya munini mpagaze. Nahagararanye agahinda kenshi, ndeba uwo mwana wari wakonje bikabije, ari gutitira, ari hafi gupfa. Amarira yaramanutse, maze mbura icyo nkora.”

Yahise amuterura vuba na bwangu, ahamagara umugabo we Jotham Ndanyuzwe amusobanurira ibibaye. Jotham, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, yamubwiye kwihutira guhamagara 911. Yahise abikora, atanga address z’aho yari ari.

Bahise bahagera. Uwo mwana, wari ufite ibyumweru bibiri avutse, yahise ashyirwa mu yahise ashyirwaho ibimufasha guhumeka. Benisse yasengeye mu mutima ati, “Mana, turengere, Mana, dukirize uyu mwana.”

Nubwo yari yakonje cyane kandi byari bigaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga, uwo mwana yatangiye kugarura intege kubera ubufasha bwihuse yahawe. Polisi yashimye Benisse ku bw’urukundo n’ubutabazi bwe butangaje kuri uwo mwana.

Uwo mwana w’umukobwa, w’umuzungu, yahise ajyanwa kwa muganga aho yakomeje kwitabwaho. Nubwo yaje kugwa muri koma, yatangiye koroherwa mu gihe cyakurikiyeho.

Abashinzwe umutekano basuzumye amashusho ya kamera z’umutekano, basanga umwana yajugunywe ahagana saa Tanu z’ijoro n’umukobwa muto w’imyaka nka cumi n’umunani (18), wagaragaraga nk’utagira aho aba. Amashusho agaragaza uko yamujugunye ahantu hagenewe imyanda.

Nyuma yo gutoragurwa, umwana yashyikirijwe ikigo cyihariye cyita ku bana batawe n’ababyeyi babo, badashobora kubarera. Ku mpamvu z’amategeko, Benisse ntiyemerewe guhabwa uwo mwana kuko nta sano afitanye na we.

Mu gutekereza kuri ibyo byose, Benisse yagize ati: “Ahari ni yo mpamvu nagombaga kurara mu kazi iryo joro—kugira ngo murengere. Nizeye ko Imana ikoresha abantu ngo basohoze umugambi wayo. Mu bintu byose byiza nakoze mu buzima bwanjye, kumurokora biri ku isonga.”

Yavuze ku mubyeyi w’uyu mwana wamujugunye, agira inama abakiri bato: “Niba uzi ko udashoboye kurera umwana, reka kwishora mu bikorwa bishobora gutuma ubyara uwo utashobora kwitaho. Ubuzima ni ubw’agaciro gakomeye.”

Benisse n’umugabo we Jotham, batuye muri Canada aho bakorera umurimo w’Imana mu Itorero Elevated Life Community Church. Jotham yimitswe ku mugaragaro nka Pasiteri tariki ya 3-4 Kanama 2024, mu muhango wayobowe na Pasiteri Emmanuel Rwagasore. Bombi bashyingiranywe ku wa 27 Gashyantare 2021 muri Calvary Church Komarock muri Kenya.

Ibi byabaye byarushijeho gukomeza ukwizera kwabo bibatera no kwiyemeza gukorera abandi nk’abakoreshwa n’ubuntu bw’Imana. Benisse asoza agira ati: “Mu kumurokora, numvise ko nari ndi mu mugambi w’Imana. Iryo joro, sinari mu kazi gusa—nari mu mugambi wayo wuzuye.”

Benisse yavuze inkuru iteye agahinda y’uko yatoraguye umwana wari wajugunywe

Benisse wabashije kurokora umwana wari watawe, hano ari kumwe n’umugabo we Pastor Jotham Ndanyuzwe, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi
IBINDI BIRI MURI IYI VIDEWO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.