Umuramyi Antoinette Rehema kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada yahumurije abakunzi be abamenyesha umunsi indirimbo "Ibinezaneza" izagarukira ku murongo we wa YouTube.
Nyuma y’iminsi isatira ibyumweru bibiri itagaragara kuri YouTube, Rehema yatangaje ko iyi ndirimbo izasubira kuri YouTube kuri mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 rishyira ku cyumweru, ni ukuvuga saa Saba z’ijoro zo mu Rwanda.
Abajijwe imvano yo kubura kw’iyi ndirimbo kuri YouTube nyuma y’iminsi mikeya isohotse igasamirwa hejuru ariko ikaza kubura, yavuze ko habayeho ikibazo mu kuyishyira kuri YouTube.
Yagize ari: "Ubwo twayishyiraga kuri YouTube,hari ikibazo cyabayemo, YouTube iduha ubutumwa buteguza kuyihagarika, biba ngombwa ko tuyishyira muri prive tubanza kubahiriza ibyo twasabwe na YouTube".
Ibinezaneza ni imwe mu ndirimbo zavuzwe cyane bitewe n’Impamvu zitandukanye. Iyi ndirimbo nk’uko byagaragaye, uyu muramyi yari yarayiteguye bihagije dore ko yanamuhagurukije mu gihugu cya Canada aza mu gihugu cy’u Rwanda kabone n’ubwo yabihuje no gusura umuryango we.
Ubwo yari mu Rwanda, yabashije gutanga ibiganiro ku maradiyo n’amatereviziyo atandukanye. Ikindi, yifashishije imipira yanditseho ijambo "Ibinezaneza" hakaba haragaragaye amafoto y’abantu batandukanye bateguza abantu indirimbo "Ibinezaneza".
Ubwo yasohokaga, iyi ndirimbo ikaba yarasamiwe hejuru n’abatari bakeya. Gusa ibyishimo bya benshi ntibyatinze ahubwo byabaye nka ya kipe itsinda igitego kikishyurwa bakirimo kwishimira insinzi.
Mu bitekerezo byatanzwe Imaze gusohoka, benshi bagaragaje ko iyi ndirimbo izaza mu zanditse neza muri uyu mwaka ndetse Ikaba yuzuyemo udushya. Benshi bakaba baratangiye kuyifashisha mu kwifuriza bagenzi babo kuzagira umwaka w’ibinezaneza.
Abakunzi b’uyu muramyi bakazabasha kongera kuyikurukirana kuri channel ya Antoinette Rehema yitwa "Antoinette Rehema Official".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "KUBOROGA" YA ANTOINETTE REHEMA
Aleluya Aleluya Aleluya Aleluya Aleluya Aleluya Aleluya Aleluya nejejwe no kumva IBINEZANEZA by Antoinette Rehema yagarutse kuko nari mfite agahinda kokuba yasibwe.2024 Imana iduhaye IBINEZANEZA