Pastor Christian Gisanura yasenze isengesho rishimira Imana yafashije Abakristo na buri wese usoje Igice cya Mbere cy’Umwaka wa 2026
Yatangiriye ku gushimira Imana ko yabanye n’abayo kuva umwaka watangira kugeza ku wa 1 Nyakanga 2026, avuga ko hari byinshi byabaye ariko ukuboko kwayo kugakomeza kubarinda.
Yagize ati: "Turashimira Imana ko dusoje igice cya mbere cy’umwaka. Turasubiza amaso inyuma turebe ibyo wakoze. Waraturinze mu ngendo zacu, urinda abana bacu bava kandi bajya ku ishuri, ubaha gutsinda. Mana uhabwe icyubahiro ku bw’ubuntu bwawe, imbabazi zawe n’ibindi byose wadukoreye."
Pastor Gisanura yavuze ko nubwo hari intambara z’ubuzima, ibiduca intege, ibibazo bitunguranye n’imigambi itaragezweho nk’uko byari byitezwe, Imana yakomeje kubana n’abayo kandi ntiyigere ibatererana.
Yashimangiye ko kimwe cya kabiri cy’umwaka kirangiye gikwiriye gutambirwa Imana nk’igitambo cy’ishimwe, asaba ko nk’uko yagendanye natwe mu mezi atandatu ashize, ari na ko izagendana natwe mu gice cya kabiri kigiye kuza.
Mu isengesho rye, yasabye ko ubuzima bw’Abakristo bwaba ubutumwa bwiza bikagaragarira mu bikorwa byabo bya buri munsi, abantu bakarushaho kugira inyota yo guha Imana icyubahiro no kuyikiranukira.
Yagize ati: "Udutoze gukiranuka, guhimbaza Imana muri byose. Mu izina rya Yesu, turakwimitse. Uhereye aya masaha kugeza ku wa 31 Ukuboza 2026, turakwimitse."
Yanasabye Imana kugota abantu bayo impande zose, ikabarinda ibigeragezo n’imitego ya Satani, ikabaha ubwenge bwo kumenya inzira bagomba kunyuramo no gutsinda ibibazo byabateguriwe.
Pastor Gisanura yakomeje asengera imiryango, ibikorwa n’akazi k’abaturage, asaba ko imigambi myiza Imana yabateguriye yasohora nta gihungabanyije umugambi wayo.
Yagize ati: "Icyo wagambiriye ku rugo rwacu, ku bafasha bacu no mu kazi kacu, ibyo wagambiriye bisohore mu izina rya Yesu. Umuntu wese wategetse ko aduhesha umugisha azatubone, azadushake kandi azatugereho."
Mu gice cya kabiri cy’isengesho rye, Pastor Gisanura yasabye Imana gutangirana n’abayo urugendo rushya rw’amezi atandatu asigaye, agaragaza ko bifuza kuyagendanamo na yo nk’uko Yesu yitwa Emmanuel, Imana iri kumwe natwe.
Yagize ati: "Mwami, tuje gutangirana nawe iki gice cya kabiri. Tuzagendane nawe nka Emmanuel, kandi tuzasoze iki gice nka Omega, kuko uri intangiriro, Alufa, ukaba iherezo, Omega. Icyubahiro cyose ni icyawe."
Yifashishije umurongo wo muri Matayo 7:7 ugira uti: "Saba uzahabwa, shaka uzabona, komanga uzakingurirwa," asaba Imana gufasha abantu kumenya aho bakomanga no kubakingurira imiryango y’imigisha yabo.
Yasenze cyane asabira ukwezi kwa Nyakanga n’amezi yose asigaye, asaba ko Imana yazigisha abantu aho bakwiriye gushakira amahirwe n’aho yababikiye imigisha yabo.
Yagize ati: "Mana, n’aho tutakomanze dusange hafunguye. Ubwenge bwawe buzagendane natwe mu byo tuvuga, mu byo dukora no mu byo dutekereza. Imigambi ya Satani izahombe."
Uyu mushumba yanibutse abana bagiye kwinjira mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri, asaba Imana kubarinda ibishuko, ubusambanyi, urugomo n’izindi ngeso mbi zishobora kubangiriza ejo hazaza habo.
Yanasabiye abayobozi, abasirikare, abanyapolitiki, abacuruzi, abakozi ndetse n’abashomeri, asaba ko buri wese yabona umugisha n’inzira yo gutera imbere muri aya mezi asigaye ya 2026.
Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yavuze ko aya mezi asigaye ari igihe cyo gusaba no guhabwa nk’uko Imana yabisezeranyije, asaba ko buri wese uzashaka amahirwe n’umugisha azabibona.
Yagize ati: "Ni amezi yo gusaba no guhabwa kuko ari isezerano. Data, sohoza iri jambo wavuze, udushoboze kubona byakunze. Umuntu wese ushaka uzamufashe kubona muri aya mezi asigaye."
Iri sengesho ryo ku wa 1 Nyakanga 2026, umunsi utangiza igice cya kabiri cy’umwaka, ryibutsa Aabakristo ko gushimira Imana ibyo yakoze no kuyegurira ibiri imbere ari imwe mu nkingi zikomeza ukwizera kwabo.