× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irinde gukora ibi bintu utazitera agahinda wowe ubwawe

Category: Health  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Irinde gukora ibi bintu utazitera agahinda wowe ubwawe

Ese wari wumva ubabaye, ariko ukumva utazi impamvu yabiguteye? Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko ibi bishobora guterwa no kuba hari imyanzuro wafashe cyangwa iyo wanze gufata, maze nyuma ukumva ubabaye cyane, ariko ntumenye neza impamvu.

Mu Gitabo cya David ‘The Social Animal’, ni ho Paradise yakuye bimwe mu byo igusangije, byatuma wirinda agahinda katari ngombwa, no kumva ubabaye ukayoberwa impamvu yabyo.

Ntuzigere na rimwe wihakana umuntu mufitanye isano, ku mpamvu iyo ari yo yose. Niba uzi umuntu, ariko ukaba uterwa isoni no kuvuga ko umuzi, nuramuka umwihakanye ukavuga ko utamuzi, hari igihe kizagera umutima ukajya ugusimbuka utazi impamvu.

Uwo ni nka papa wawe, mama wawe, uwo muvukana, n’abandi. Ntuzabihakane ngo ni uko ari babi ku isura, bakennye, bafite ubujiji, ubumuga n’ibindi.

Nubona umuntu uri gusaba ubufasha kandi ufite ubushobozi, nubikora ukaba nta cyo uraba, ukumva muri wowe hajemo akantu ko kumva wamufasha, uzahite umufasha.

Umuntu wese ugusabye ubufasha, uwo ubonye abikeneye, uge umufasha niba nta cyo byaguhombya. Hari ubwo wanga nko gufasha usabiriza ngo arigiza nkana, ariko ushobora kuzicuza uramutse wumvise ngo yishwe n’inzara kandi washoboraga kumufasha.

Ntuzatange isezerano uhubutse, by’umwihariko mu gihe utabisabwe. Ntuzahubuke ngo utange isezerano ku bwo guhatirizwa cyangwa impuhwe kandi utabipanze, cyangwa nta we ubigutegetse ngo ni uko wishimye, urakaye n’ibindi byagutera gusezerana ibyo utasabwe, kuko iyo unaniwe kuryubahiriza ugira agahinda.

Ntuzabwire umuntu ukunda, umwana wawe, mama wawe, papa wawe, inshuti yawe n’undi mufite icyo muhuriyeho ijambo ribi mugiye gutandukana. Nubwo mwaba mwarakaranyije, ijambo rya nyuma uzavuga ugiye kumusezeraho uzihangane ribe ryiza. Ibi bizakurinda ko aramutse apfuye bitunguranye wazapfa ukibabajwe n’uko yapfuye akurakariye.

Ibi bigendanye no kumuha umwanya mu gihe awugusabye kandi uwufite. Niba umwana, papa, mama, inshuti, umukunzi, … agusabye ko muganira, uzihangane umushakire umwanya.

Iyo umwima umwanya kandi uwufite, yaba ari kuri terefone ukanga kumufata nta mpamvu ikomeye ihari, ushobora gutungurwa no kuba yagutabazaga agiye kwicwa, akoze impanuka, yibwe, cyangwa ashaka ubundi bufasha. Aramutse apfuye, akajya mu bitaro, akamugara, ntiwazibabarira.

Ntuzatume umuntu ugukunda agenda umureba. Niba uzi ko umuhungu, umugabo, umugore, umukobwa cyangwa undi muntu wese agukunda urukundo urwo ari rwo rwose kandi muri inshuti zikomeye, nagira icyo akora ukamurakarira cyangwa akakurakarira, uzakore ibishoboka byose mwiyunge mu maguru mashya.

Gutakaza umuntu nk’uwo ukituriza, nubwo mu minsi ya mbere wakumva ari ibisanzwe, hari igihe kizagera ukababara, cyane cyane nugera mu bibazo bikomeye yagufashagamo.

Mu gihe ubona ko ikintu ari kiza, ariko abo muri kumwe bose bakabona ari kibi kandi abenshi ari abantu ba hafi yawe, ababyeyi, abana, inshuti n’abandi, uzabitekerezeho bundi bushya. Nubona ari kibi, bo bakabona ari kiza, na bwo uzicare ubitekerezeho. Hari igihe uzasanga wibeshyaga.

Ntukagendere ku bwo abantu bakubwiye baguca intege, ngo bitume wanga gukora ikintu wifuzaga gukora. Niba ari ikintu ushaka gukora, ukaba wumva uzagishobora, niwiyima amahirwe yo kugikora kubera amagambo y’abantu, uzicuza nyuma nihagira ubikora bikamuhira.

Nuramuka wanze gufata umwanzuro wagombaga gufata, ugafata umwanzuro utagombaga gufata, uzabyicuza ahazaza, cyangwa uge uhorana agahinda utazi impamvu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.