× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jesca Mucyowera na Producer Leopord batangariye indirimbo "Ube umwami wanjye" ya Reverence Worship Team

Category: Choirs  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jesca Mucyowera na Producer Leopord batangariye indirimbo "Ube umwami wanjye" ya Reverence Worship Team

Producer Leopord umwe mu bayoboye abandi mu gutunganya amajwi y’indirimbo na Jesca Mucyowera batangariye ubuhanga buri mu ndirimbo "ube umwami wanjye".

Iyi ni indirimbo itsinda rya Reverence worship team riherutse gukorana na Jesca Mucyowera umwe mu baramyi batwaye busabo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Rwanda.

Aganira na Paradise, Jesca yabanje gushima Imana ku bw’iri tsinda, yavuze ko Reverence rero ari itsinda ryiza ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomoje ku ndirimbo baherutse gukorana, ati: "Indirimbo Umwami wanjye" ni indirimbo nziza nakoranye n’iri tsinda, yanditse neza ikozwe mu buryo bwiza, nasaba abantu kuyumva".

Iki gihangano cyanyuze mu biganza byiza dore ko amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopard mu gihe amashusho yafashwe na Producer Musinga umwe mu ba producers bahagaze bemye.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Producer Leopord yavuze ko yashimishijwe cyane n’imyandikire y’iyi ndirimbo. Yagize ati" Kuba indirimbo yanditse neza bituma natwe dukora akazi kacu neza". Yunzemo ko kandi ko ifite Injyana nziza.

Yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubuhanga bw’abagize iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Leopord ati "Ntababeshye iyi iri mu ndirimbo nziza nkoze zikandyohera kuva ntangiye uyu mwuga, ndahamya ntashidikanya ko iri tsinda riri mu meza ayoboye abandi mu itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda.

Producer Leopord yanavuze ku mikoranire y’iri tsinda na Jesca. Ati: "Ubundi iyi niyo Gospel. Kujya hariya ugakora ibintu wenyine ntacyo uba wungura abandi, kuba bakoranye bifite ubusobanuro bukomeye, ni isomo rikomeye ku makorali no ku baririmbyi."

Ni imwe mu ndirimbo iteye amatsiko kuyireba dore ko ifite amajwi meza ayunguruye ndetse n’amashusho akoranywe ubuhanga buhanitse tutibagiwe n’imyambarire y’agatangaza aho bigaragarira buri wese ko aba baririmbyi bateguye neza bakora indirimbo ihesheje Imana icyubahiro.

Ku byerekeranye n’iyi ndirimbo, Reverance Worship Team yatangaje ko iyi ndirimbo yanditswe hagendewe cyane ku byanditswe byera biboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi :3:12-15.

Iri tsinda rikaba ryarakoze iyi ndirimbo nk’isengesho rifasha umukristo wese kurushaho kwegera Yesu Kristo no gusabana n’Imana no gufasha umuntu mushya wakiriye Yesu Kristo guhamya ko ubuzima bwe buhindutse akaba yiyeguriye Yesu Kristo burundu ngo abe Umwami w’ubuzima bwe.

"Ube Umwami wanjye" ni indirimbo ya karindwi iri tsinda rishyize hanze nyuma y’izindi ndirimbo zirimo "Ni Umwami" riheruka gushyira hanze mu mpera z’umwaka ushize.

Reverence Worship Team ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero rya Eglise Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro.

Izina Reverence bisobanura “Kubaha Imana” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28.

Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 50.

Reverence Worship Team irakataje mu muziki

Irebere imwe mu ndirimbo nziza yatuma ubugingo bwawe buhembuka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.