Mu gihe amakuru y’isi yabaye amwe kubera intambara hagati ya Isirayeli na Irani, benshi barimo bibaza niba ibiri kuba ari ikimenyetso cy’ibihe bya nyuma nk’uko Bibiliya yabihanuye. Icyakora, bariya ni abana babiri bari kurwana!
Abahanga mu by’ubuhanuzi, abayobozi b’amadini, n’abasomyi b’Ijambo ry’Imana barimo gusuzuma impamvu, inkomoko n’icyerekezo cy’uyu mujyo w’amakimbirane ahangayikishije isi, ku babishaka n’abatabishaka. Igitangaje, ni uko intambara imeze nk’iy’abana babiri bo ku bagore babiri, ku mugabo umwe, bari gushwana, kandi bahereye kera cyane!
Iki ni igihe gikomeye, aho politiki n’amateka bihura n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, bigasaba ko Abakristo n’abantu bose bazi gushishoza babona uko ibintu bihagaze, bakumva neza icyo Imana ivuga. Icyakora, hari abibeshya ko iyi Isirayeli iri ku ikarita ari yo iba ivugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya, bagahera aho bahuza intambara iri kuba n’iyahanuwe.
Amateka n’imizi y’intambara: Aburahamu n’abana be mu mateka no mu buhanuzi
Bibiliya itubwira ko Sarayi, umugore wa Aburahamu yari ingumba (ijambo ritagikoreshwa ubu, ryahindutse kubura urubyaro), bigatuma yiheba akagera ubwo aha umugabo we umuja we Hagari ngo baryamane, nibura we agire akana, atazazima. Byarabaye, umwana bamwita Isimayeli. Ariko nanone, Imana yari yaratanze isezerano ko Sarayi yari kuzabyara. Nyuma yaje guhindurirwa izina aba Sara, anabyara umwana amwita izina Imana yamutegetse, ari ryo Isaka.
Isaka na Isimayeli bari abana ba Aburahamu, ariko bakomokaga ku bagore babiri batandukanye:
• Isaka yari umuhungu wa Sara, umugore wa Aburahamu.
• Isimayeli akaba umuhungu wa Hagari, umuja wa Sara.
Imana yari yarasezeranye na Aburahamu ko umwana wari kuzabyarwa na Sara (Isaka) azaba umwana w’isezerano, akazagirira umugisha ubwoko buzakomoka kuri we (Abisirayeli).
Isaka amaze gucuka ku ibere, Aburahamu yakoresheje ibirori by’uko umwana acutse. Muri ibyo birori, habaye ikintu cyatumye Sara agira umujinya mwinshi, agasaba ko Hagari yirukanwa we n’umwana we Isimayeli.
Itangiriro 21:8-10
“Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira. Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka. Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.”
Umurongo wa kenda, ku ijambo “guseka” izindi Bibiliya zikoresha gutoteza, kunnyega, gupinga cyangwa gutesha agaciro. Isimayeli (Irani) yasetse Isaka (Isirayeli), bituma amakimbirane azamuka bya nyabyo noneho.
Imana yabwiye Aburahamu ko agomba kurekura Hagari na Isimayeli, bakagenda nk’uko Sara yabisabye, kuko isezerano ry’ingenzi ryari kuzava ku muhungu wa Sara, ari we Isaka. (Intangiriro 21:9-14)
Isimayeli yirukananywe na nyina, ariko Imana ntiyamwirengagiza, ahubwo yamusezeranyije ko azavamo igihugu kinini, amaboko ye agakomera, akazaba se w’igihugu gikomeye (Abanyamisiri n’Abarabu bivugwa ko bakomoka kuri Isimayeli).
Mu gihe Isaka ari we wari wo mu isezerano, Isimayeli na nyina bashyizwe kure, ariko bose Imana yabahaye imigisha itandukanye, bagira n’amateka yihariye, yavuyemo kuba abanzi kugeza ubu.
Bivuze ko Aburahamu yari abaye se w’abantu babiri bakomeye: Isaka na Isimayeli. Isaka ni we wakomotseho Abisirayeli, na ho Isimayeli akaba umuvandimwe wa Isaka, akaba se w’Abarabu. Ibi byatumye haba urugomo hagati y’abana babo n’ibihugu byabo.
Izi ntambara z’imiryango zatumye akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati karangwa n’amakimbirane akomeye hagati y’ibihugu bihanganye.
Uko Ubuperesi (Persia) ari bwo Iran bwigeze gufasha Isirayeli, nyuma bukaza kuba umwanzi ukomeye – Icyo Bibiliya ivuga ku mubano w’ibi bihugu
Nk’uko amateka abigaragaza, Iran (yari izwi nk’Ubuperesi mu bihe bya kera) yagize uruhare runini mu mateka y’ubwiyunge no gukiza Isirayeli – ariko noneho tukaba tubona uyu mubano warahindutse burundu, ugasimburwa n’urwango rwambaye ubukana.
Ubuperesi bwa kera: Umufasha wihariye wa Isirayeli
Mu mwaka wa 538 B.C., umwami Kuro w’Abaperesi (Cyrus the Great) yigaruriye ubwami bwa Babuloni, maze afata icyemezo cy’amateka: yemereye Abisirayeli bari barajyanywe bunyago gusubira mu gihugu cyabo no kongera kubaka urusengero rw’Imana rwari rwarasenywe. Ibi byanditswe mu gitabo cya Ezira 1:1-4, aho Kuro avuga ko Imana y’ijuru yamutegetse kubaka urusengero i Yeruzalemu.
Ezira 1:2 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.”
Kubera iki gikorwa, Yesaya 45:1 amwita “uwasizwe n’Uwiteka”, agereranywa nk’umucunguzi, nubwo atari Umuyuda. Aha ni ho tubona ko Ubuperesi bwa kera bwari inshuti bukaba n’umufasha ukomeye wa Isirayeli.
Uko Ubuperesi bwaje kuba umwanzi wa Isirayeli
Nyuma y’igihe, abami b’Abaperesi barahindutse, bamwe batakomeza uwo mubano mwiza n’Abisirayeli. Hashize imyaka myinshi, Iran yahinduye imyumvire binyuze mu mpinduramatwara ya Islam mu 1979, ubwo ayatollah Ruhollah Khomeini yafata ubutegetsi, maze igihugu kikava ku buyobozi busanzwe kikajya mu buyobozi bw’aba-Islam b’aba-shiit.
Icyo gihe, Iran yatangiye gukoresha amagambo akakaye kuri Isirayeli, harimo kuyita “Shitani Ntoya”, ikaba igaragaza ko idashobora kubana na yo mu mahoro.
Uyu munsi, Iran ni kimwe mu bihugu bishyigikira imitwe nka Hamas na Hezbollah, ihora mu ntambara na Isirayeli. Ibi byatumye bamwe bavuga ko Iran ari igicumbi cy’urwango ku bisigaye ba Isirayeli.
Bibiliya ibivugaho iki? Ubuhemu bw’Ubuperesi mu minsi y’imperuka! Bamwe bitiranya ibintu?
Ezekiyeli 38–39 hobanura ko Ubuperesi (Iran y’ubu) buzaba mu itsinda ry’ibihugu bizatera Isirayeli mu bihe by’imperuka. Uwo mutwe uzaba uyobowe na Gogi wo mu gihugu cya Magogi, hamwe n’ibihugu nka Ethiopia, Puti, Gomeri, n’abandi. Ezekiyeli 38:5
Ibi ubisobanuye nka gutya byumvikana, utagize ikindi witaho, byaba bivuga ko urwango rugaragazwa na Irani kuri Isirayeli rwari rwarahanuwe kuva kera, ndetse ruzagera aho ruteza intambara ikomeye cyane ya Harimagedoni.
Abahanga batanze inyigisho ku bakristo bagendeye ku ko bivugwa: Amaso yacu akomeze arebe ku Mana
Nk’uko abarimo Greg Laurie na Steve Myers babivuze, ibi bihe bidasanzwe bidukangurira kuba maso no gushikama mu kwizera.
Bavuze bati: "Ibi si amagambo y’akera, ni impuruza n’ubutumwa bwo ku gihe."
"Tugomba kuba maso, tugasenga, kandi tukibuka ko Yesu ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose."
Greg na Steve bakomeje basobanura ko Isirayeli mu mateka y’ubuhanuzi: kuva ku kuzimangana kugera ku kugaruka mu 1948
Isirayeli yamenyekanye nk’igihugu kuva mu 1948, isubira mu gihugu cy’isezerano nk’uko byari byarahanuwe muri Bibiliya:
• Bibiliya ivuga ko Abisirayeli bari kuzasubira mu gihugu cyabo, nk’uko tubisanga muri Yosuwa, Yesaya, Ezekiyeli, n’ahandi.
• Ibyo byabaye nyakuri mu 1948, bikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko igihe cy’ubuhanuzi cyatangiye kugenda gishyirwa mu bikorwa.
• Ubu Israel ikomeje guhangana n’ibihugu byinshi bigamije kuyisenya, harimo na Irani.
Aba bayobozi b’amadini barimo Greg wabitangaje muri The Christian Broadcasting News, hamwe n’abahanga mu buhanuzi bagaragaza ko iyi ntambara ari kimwe mu bimenyetso by’ibihe bya nyuma, ariko si iherezo ryose:
• Greg Laurie avuga ko intambara iri kuba ari intangiriro, ikaba ari ikimenyetso cy’uko ubuhanuzi butangiye gusohora.
• Steve Myers asobanura ko Bibiliya ivuga ko hazabaho urugamba mpuzamahanga mu bihe bya nyuma ruzahuza ibihugu byinshi, harimo Irani na Isirayeli, bizarangirira ku rugamba rwa Harimagedoni.
• John Hagee ashimangira ko Israel ikora ibyo ikora kugira ngo irinde uburenganzira bwayo n’isi yose mu buryo rusange.
Ariko havuka ikibazo. Ese ibyo aba bagabo bavuga bihuje n’ubuhanuzi bwa nyabwo? Iki kibazo ni ingenzi cyane kandi kirimo ubusesenguzi bwimbitse hagati y’imyizerere ya gikristo ishingiye ku nyigisho zisanzwe (nk’iza ba Greg Laurie, John Hagee n’abandi) n’ukuri kwa Harimagedoni n’umwanya wa Isirayeli.
Mu myizerere ya ba Greg Laurie n’abandi b’Abaporotesitanti bamwe na bamwe:
Isirayeli nk’igihugu cy’umubiri (politiki) ni cyo gitekerezwa ko kizaba mu mutima w’intambara ya Harimagedoni. Bishingira ku byo Bibiliya ivuga muri Ezekiyeli 38–39, Zakariya 14, ndetse n’Ibyahishuwe 16:16, aho haruguru havugwa "Yerusalemu" n’“ibihugu” byose bizaza kuyirwanya.
Aba bapasitori bavuga ko:
• Imana izarengera Isirayeli nk’igihugu cyigaragara ku ikarita (cyashinzwe mu 1948).
• Hari igihe gikomeye gitegereje Isirayeli mbere y’uko Yesu agaruka.
• Harimagedoni ni intambara izahuza ibihugu binyuranye na Isirayeli, aho Yesu azaza arwanira ubwoko bwe.
Icyo abandi Bakristo bagezeho nyuma y’ubushakashatsi:
Abakristo benshi ntibemera ko Isirayeli y’umubiri (igihugu cy’i Burengerazuba bw’Aziya) ari cyo kizatabarwa na Yesu. Dore uko babibona:
1. Isirayeli y’umubiri ntikiri "ubwoko bw’Imana" kuva Yesu yahabwa ubwami:
• Kuva igihe Abayahudi benshi bangaga Yesu (Yohana 1:11), Abakristo bavuga ko ubwoko bw’Imana bwimukiye ku Bayoboke ba Yesu bose baba Abayahudi cyangwa abanyamahanga (Abaroma 2:28-29, Abagalatiya 6:16).
• Bityo rero, "Isirayeli nshya" bayibona nk’abantu bose bemera Kristo no gukora ibyo Imana ishaka, atari igihugu cya politiki.
Ku Bakristo bamwe, Harimagedoni ni intambara y’Imana ku rwego mpuzamahanga, si iy’igihugu runaka:
• Bibiliya ihishura ko Harimagedoni ari igihe Uwiteka azakuraho ubutegetsi bwose butamuyoboka (Ibyahishuwe 16:14,16), atari intambara yihariye hagati y’Isirayeli na Irani cyangwa ibindi bihugu.
• Ntibemera ko Harimagedoni ari intambara y’intwaro zisanzwe, ahubwo ni igikorwa cyo gukuraho ububi mu isi yose, harimo ibihugu byose, na Isirayeli yo ku ikarita irimo.
Ubwoko bw’Imana (bazakizwa) ni "abandi bashimwa" si abari mu gihugu cya Isirayeli:
• Bashingira ku Byahishuwe 7:9, aho bavugwa nk’“imbaga y’abantu benshi” bo mu mahanga yose, indimi zose, ku isi hose.
• Ntibafata ko hari igihugu gifite umwihariko w’agakiza.
Greg Laurie (USA)
Senior Pastor wa Harvest Christian Fellowship, California, USA
Imyumvire kuri iyi ntambara:
• Greg Laurie avuga ko ibyo Isirayeli irimo n’ibitero bivuye kuri Irani n’imitwe yifatanya na yo (nka Hamas, Hezbollah) bihuye n’ibyahanuwe mu Ezekiyeli 38–39, aho "Magogi" yatera Isirayeli.
• Iran ayihuza na “Persia” yo muri Bibiliya.
• Asobanura ko ibi ari ibimenyetso byegereza Intambara ya Harimagedoni.
Agira ati: "Turimo kubona intangiriro y’ibizakurikirwa no kugaruka kwa Yesu."
John Hagee (USA)
Umuyobozi wa Cornerstone Church muri Texas, USA
Umushinga uzwiho: Christians United for Israel (CUFI)
Imyumvire kuri iyi ntambara:
• Ni umwe mu bantu bashyigikiye bikomeye Isirayeli ku rwego rwa Bibiliya na politike.
• Yigisha ko Irani izafatanya n’u Burusiya n’ibindi bihugu kugaba igitero kuri Isirayeli, nk’uko byahanuwe.
• Harimagedoni ayifata nk’intambara nyakuri izabera i Megido mu gihugu cya Isirayeli.
Inyigisho ye nk’uko biri mu binyamakuru bitandukanye: “Bibiliya yavuze ko Irani izatera Isirayeli, kandi turabibona ku mugaragaro muri iki gihe.”
Amir Tsarfati (Isirayeli)
Umuyobozi wa Behold Israel, akaba ari n’umuhanuzi n’umwigisha wa Bibiliya
Akomoka muri Isirayeli
Imyumvire ye kuri iyi ngingo: Yari umusirikare mu ngabo za IDF, none ubu yigisha ubuhanuzi bushingiye ku bihe.
• Avuga ko Iran ishyira mu bikorwa ibyo Bibiliya yahanuye.
• Ashyigikira cyane ko Isirayeli izarokorwa n’Imana ubwayo igihe izaba igabweho igitero gikomeye.
Ati: “Ibi bintu byose ni isohozwa ry’ibyahanuwe. Imana ifite umugambi wo kurengera Isirayeli.”
Nathan Morris (U Bwongereza)
Umuyobozi wa Shake the Nations Ministries, UK
Avuga ko intambara zo muri Isirayeli zigomba kudutera gusenga no kwihana, kuko ari ibimenyetso by’uko iherezo ry’isi riri hafi.
Ntavuga cyane kuri Irani, ariko ashimangira ko ibintu byose biri mu murongo wa Bibiliya.
Ati: “Imana iratwibutsa ko turi mu bihe byanyuma, tugomba kwitegura.”
Tony Evans (USA)
Umuyobozi: Senior Pastor wa Oak Cliff Bible Fellowship, Dallas, Texas
Ntavuga ko intambara nyirizina ari Harimagedoni, ahubwo ayibona nk’ibizakurikirwa no guhungabana kw’isi.
Ati: “Amahanga azahungabana, ariko abantu b’Imana bagomba kuba maso no kwizera.”
Abandi Bakristo b’abasesenguzi:
Bavuga ko Harimagedoni atari intambara y’ibihugu, ahubwo ari ibikorwa by’Imana byo gukuraho ubutegetsi bw’abantu.
• Ntibemera ko Isirayeli y’umubiri igifite agaciro kadasanzwe.
• Bemeza ko kuva Isirayeli yanga Yesu, yambuwe umurage wayo w’ihitamo ryihariye.
Bati: “Ubwoko bw’Imana ni abayoboke ba Yesu bose, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga.”
Amatariki y’ibitero
• Ukuboza 2023: Intambara n’ibitero byatangiye gukara hagati ya Isirayeli n’imitwe y’iterabwoba ishyigikiwe na Irani muri Gaza na West Bank, bizamura umurego w’amakimbirane mu karere.
• Gashyantare 2024: Isirayeli yakoze ibitero by’intambara ku nyubako za gisirikare za Irani mu Bufaransa, mu rwego rwo gukumira iterabwoba.
• Kamena 2024: Operation Rising Lion, yatangijwe na Israel, ikaba ari igitero gikomeye cyo kugaba ku nsengero za Irani na za kaminuza zayo z’ubushakashatsi bwa kirimbuzi.
• Nyakanga 2024: Irani yashyize mu bikorwa ibitero byo kwica abakozi b’inzego za Israel mu bihugu by’ibituranyi, harimo n’ibitero by’ubutasi ku buryo bwagutse.
• Gicurasi 2025: Israel yongereye imirwano ikomeye, igaba ibitero ku bikorwa bya kirimbuzi bya Irani mu karere ka Syria na Iraq.
• Kamena 2025 (uyu mwaka): Israel yatangije "Rising Lion Operation" yibasiye ahanini ibigo bya kirimbuzi bya Irani, biteza impungenge ku rwego rw’isi ku cyerekezo cya geopolitike n’icy’ubuhanuzi.
Abayobozi benshi ba gikirisitu ku isi bemeza ko intambara ya Isirayeli na Irani ari igice cy’ibyahanuwe muri Bibiliya, cyane cyane Ezekiyeli 38–39 no mu Byahishuwe 16. Ariko, uburyo bayisobanura buratandukanye: hari abavuga ko ari intangiriro ya Harimagedoni, abandi bakavuga ko ari ibimenyetso gusa byerekana ko igihe cyegereje. Hari n’abavuga ko ari ibibazo bisanzwe by’isi, nta ho bihuriye n’isohozwa ry’ubuhanuzi nyakuri bwa Bibiliya.
Isoko:"
The Christian Broadcasting News
Crosswalk
Harvest
Washington Times n’ahandi
Ese wowe uri ku ruhande rwa nde?
Greg Laurie (USA)