Mu nyigisho yatanzwe na Pastor Christian Gisanura ku wa 17 Mata 2026, yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Inyungu yo kubaha Imana no kunyurwa n’ibyo ufite,” ashingiye ku ijambo riboneka muri 1 Timoteyo 6:6-7.
1 Timoteyo 6:6-7 hagira hati: “Icyakora kubaha Imana iyo gufatanyijwe no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi; kuko nta cyo twazanye mu isi kandi nta n’icyo tuzabasha kuyikuramo.” Yagaragaje ko ubuzima bw’umuntu bukwiriye gushingira ku Mana no kunyurwa n’ibyo afite, aho kwiruka inyuma y’ibintu by’isi bidahoraho.
Pastor Gisanura yasobanuye ko abantu benshi bigishijwe n’isi guhatana, gushaka iby’abandi no gushugurika, ariko yibutsa ko aho umuntu yaba ari hose, akeneye Imana kuko ari yo nyiri isi n’ibiyirimo byose.
Yagarutse ku kuri ko umuntu ari umurinzi gusa w’ibiri ku isi, kuko nta cyo yazanye kandi ko nta n’icyo azajyana. Ibi byerekana ko kubaha Imana ari bwo buryo bwa mbere bwo kubona amahoro yo mu mutima, kuko ari ho havamo ituze n’umutekano nyakuri.
Yakomeje agaragaza ko ubwoba butava ku Mana, ahubwo ko ari umugabane wa Satani, aho yagize ati: “Ubwoba si umugabane w’Imana, ni umugabane wa Satani; ubwoba si impano uhabwa n’Imana.”
Yatanze urugero rw’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, aho abantu benshi bahita bagira ubwoba, nyamara amateka agaragaza ko ibiciro byagiye bizamuka inshuro nyinshi ariko ubuzima bugakomeza. Ibi bigaragaza ko umuntu akwiye gushyira ibyiringiro bye ku Mana aho gushyira umutima ku bintu bihindagurika.
Yanavuze ko gusabana n’Imana ari ingenzi kuko bituma umuntu agira gahunda n’icyerekezo cy’ubuzima. Yagereranyije umuntu n’umucungamutungo (manager) utagomba gukora ibintu atabanje gutekereza no gutegura, asaba buri wese gushyiraho igenamigambi ry’ejo hazaza ariko akabikora yiringiye Imana.
Ikindi yibanzeho ni akamaro ko kunyurwa n’ibyo umuntu afite. Yavuze ko kutanyurwa bituma umuntu yifuza iby’abandi akajya mu nzira zitari nziza.
Yatanze urugero rw’umuturage wo mu cyaro wari ufite ubutaka bunini n’amatungo ariko ubuzima bwe bukaba bwari bworoheje, nta n’ibikoresho byinshi afite mu nzu, nyamara akabaho yishimye kandi anyuzwe. Ibi byerekana ko amahoro atava ku bukire ahubwo ko ava ku mutima unyuzwe.
Yanibukije ko abantu benshi bafite byinshi ariko bakabura amahoro, mu gihe abandi bafite bike bakayagira. Yashimangiye ko ibyo dutunze byose tuzabisiga, bityo umuntu akwiriye gutegura ubuzima bw’iteka aho kwirirwa yiruka inyuma y’iby’isi.
Mu gusoza, Pastor Gisanura yasabye abantu kurinda imitima yabo kuruta ibindi byose, kuko ari ho haturuka imigambi yose mu buzima.
Yashishikarije buri wese kwakira Yesu mu mutima we, akamureka akawutegeka nk’Umwami. Yagaragaje ko iyo Imana iri mu mutima w’umuntu, imuha amahoro, ikamuyobora kandi ikamurinda.
Bityo, kubaha Imana no kunyurwa n’ibyo ufite si inzira y’ubuzima bwiza hano ku isi gusa, ahubwo ni n’inzira ijyana ku buzima bw’iteka.