Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro ’RTV Sunday Live’, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Uwicyeza Phiona bamaze imyaka 5 bakundana - iyo mpaka niyo Paradise.rw izi ariko birashoboka ko inarenga.
Ronnie na Phiona bakoze ubukwe tariki 20 Gicurasi 2023, akaba ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye kuri Parkland, naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Miracle Centre Remera kwa Bishop Samedi Theobald.
Ubukwe bwabo bwari igitaramo mu bindi. Ronnie yarirekuye abyinira Imana biratinda, abatashye ubukwe baratungurwa kuko batari bazi ko azi gucacinya gutyo. N’umukunzi we Phiona, nawe yari anezerewe cyane. Bari baberewe cyane kuko byaragaragariraga mu kumwenyura kwa buri kanya.
Buri kanya barebanaga akana ko mu jisho
Ronnie Gwebawaya ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda, ariko utuye mu Rwanda, niyo mazina ye asanzwe ariko azwi ku izina rya Ronnie Pop ndetse na Ronnie Alive asigaye akoresha muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo yari amaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabaye tariki 11 Gicurasi 2023, Ronnie yagiye kuri Instagram agaragaza ibyishimo afite. Ubusanzwe, akoresha cyane ururimi rw’Icyongereza, ndetse iyo avuga ikinyarwanda wumva biri kumugora cyane, noneho wibaze kuvuga Igifaransa, ho nta na cwa, ariko ibyo yanditse kuri IG biratangaje.
Urukundo rurihariye kuko rwatumye Ronnie adudubiza igifaransa ubwo yashimaga Imana ku mirimo ikomeye yamukoreye. Yaranditse ati "Rien n’est impossible avec Dieu". Ugenekereje mu Kinyarwanda, yavuze ko byose bishoboka iyo uri kumwe n’Imana, ati "Nta na kimwe kinanirana hamwe n’Imana".
Ronnie niwe watangije ikiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo Rwanda. Ni ikiganiro kimaze gushinga imizi dore ko nta muhanzi n’umwe uba utifuza kugitumirwamo. Si abahanzi gusa, ahubwo n’abapasiteri n’amakorali baba bifuza kugitumirwamo, birumvikana ni Televiziyo Rwanda.
Kuri ubu iki kiganiro gikorwamo na Juliet Tumusiime, Dj Shawn Ltd ndetse na Becky Rosci. Ni abantu batatu bahuza cyane, bakaryoshya ikiganiro cyabo kiba buri ku Cyumweru kuva saa Moya kugeza saa Tatu.
Barabyinnye biratinda
Ronnie agikora muri iki kiganiro, umuntu yavuga ko yari nka moteri wacyo bitewe ari nawe nyiri Iyerekwa. Yabashije kwakira abarimo Don Moen, Apotre Masasu, Bishop Dr. Masengo Fidele n’abahanzi bakora umuziki wa Gospel hafi ya bose mu bafite amazina aremereye.
Ronnie usigaye akora kuri Tv1, agikora kuri RTV, bakoraga ari abantu bane. Ni mu gihe ariko yanatangije ikindi cyamamaye cyitwa Power of Praise (POP) cyacaga kuri Royal Tv yafunze imiryango. Muri POP yakoranaga na Dj Spin ndetse na Juliet.
Nubyumva neza, urasanga Juliet ari umuntu wakoranye igihe kinini na Ronnie, kuko banakomezanyije kuri RTV, ariko biza kuba ngombwa ko Ronnie badakomezanya ubwo Ronnie yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Avuye muri Amerika, yahise ajya kuri Tv1).
Paradise ifite amakuru ko nyuma yo kurushinga, Ronnie na Phiona bashobora kujya gutura muri Canada. Hari n’andi makuru ariko avuga ko bashobora gutura mu Rwanda, andi akaberekeza i Kampala ku ivuko rya Ronnie.
Niba utarabashije kujya muri ubu bukwe warahombye
Bakase umutsima uteye amabengeza
Bombi bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore
Ibyishimo byasendereye imitima yabo bisesekara ku minwa
Peace Nicodem wa Magic Fm ni umwe mu bifatanyije n’aba bageni ku bukwe bwabo
Ronnie yasazwe n’ibyishimo adudubiza Igifaransa
Ronnie yasazwe n’ibyishimo adudubiza Igifaransa
Bishop Samedi yahaye umugisha urukundo rwabo
Ubwo Ronnie yateraga ivi akambika impeta Phiona
Bombi bari mu kibatsi cy’urukundo
Bahisemo kuzibanira burundu
Mu bo Ronnie yakiriye mu kiganiro harimo na Apotre Masasu
Ronnie asigaye akora kuri Tv1 mu kiganiro kitari icya Gospel
RTV Sunday Live yari umugozi w’inyabune Ronnie agihari, ubu isigari ari umugozi w’ibyabutatu kandi Imana yahagararanye nabo kugeza n’uyu munsi