Irasubiza Alliance, Miss Popularity 2020, yatangaje ko atwite inda y’imfura ye nyuma y’umwaka umwe arushinganye na Ferris.
Byari ibyishimo n’amarangamutima menshi kuri Instagram ubwo Irasubiza Alliance, umwana w’umupasitoro ndetse wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, yatangazaga ko ategereje umwana w’imfura we na Ferris, umufasha we w’Umunyamerika.
Ku rukuta rwe rwa Instagram rufite abamukurikira barenga ibihumbi 26, Irasubiza Alliance wiyita “Mrs Ferris” yashyizeho ifoto y’akataraboneka igaragaza ibimenyetso by’uko atwite, ategereje ubugingo bushya bugiye kumuvukamo.
Yanditse ubutumwa bugufi bwuzuye ishimwe ry’Imana, avuga ko ari “umugisha ukomeye wuzuye umuryango wabo”, yongeraho ko umwana ari buvuke muri Werurwe 2026.
Mu bo byashyimishije cyane, harimo inshuti ze z’akadasohoka nka: Umutesi Denise, Umuratwa Anitha, Umwiza Phiona, Irad Deborah, n’abandi benshi bahurije ku ijambo rimwe: “Turabishimiye kandi turabashyigikiye.”
Alliance Irasubiza, umwana w’umupasitoro wo mu Itorero ry’Abaporotesitanti mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu 2020 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity, ikamba ryahabwaga umukobwa wabaga ukunzwe cyane n’Abanyarwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Mu gushaka ikamba, Alliance yari afite umushinga uremereye wo kurwanya gutwita kw’abana b’abakobwa bakiri bato, ikibazo yavuze ko yakuze akibona mu miryango itandukanye mu Karere ka Gicumbi, aho akomoka. Uyu mushinga ni na wo wamuhesheje kugirwa ambasaderi w’urubyiruko rwa Gicumbi, nyuma yo kugaragaza gukomera no kuvugira abana b’abakobwa.
Nyuma yo gusoza amasomo muri Africa Leadership University mu 2022, Alliance yakomeje ibikorwa by’ubutabera n’ubufasha mu rubyiruko. Ibi ni byo byabaye isoko y’urukundo rwe na Ferris, Umunyamerika basezeranye mu mwaka wa 2024.
Alliance wamenyekanye cyane kubera indangagaciro zo gukunda Imana, kwitanga no gushyigikira abakobwa, yavuze ko yiteguye kuba umubyeyi w’umudamararo kandi ufite inshingano. Nubwo atigeze abivuga mu magambo maremare, ibyo yanditse birerekana ko yiteguye kuba umubyeyi w’imbuto y’umugisha.
Ferris, umugabo we, na we yanditse amagambo y’urukundo, avuga ko “ari kubara iminsi ngo abonane n’umwana wabo wa mbere.”
Mu gihe bategereje umwana uzavuka muri Werurwe 2026, ababakurikira bakomeje kubaha inkunga z’amasengesho.