Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 akomeje kuryoherwa n’urukundo n’umukunzi we bakunze kugaragara bari kumwe intambwe ku yindi agatoki mu kandi.
Mu byamamare byo mu Rwanda, Couple ya Miss Naomie na Michael Tesfay iraza mu zabera urugero benshi bitewe n’uburyo bakundana uruzira uburyarya kandi bakaba batajya bagaragara mu ngeso mbi ziharawe n’urubyiruko rwinshi rw’ubu.
Inshuro nyinshi ubabona bari kumwe banezerewe cyane, basohokanye kureba imikino inyuranye ndetse n’igihe cyo gusenga ntibasigana barajyana. Muri "Over Night" ya Women Foundation Minstries yabaye kuwa 31 Ukuboza 2022 kugeza mu gitondo cya tariki 01 Mutarama 2023, Miss Naomie na Michael baritabiriye banagaragara bomatanye n’Imana mu bihe byo kuyiramya.
Bombi basanzwe ari abakristo muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries ndetse Miss Naomie aherutse kubatizwa mu mazi menshi na Apotre Mignonne Kabera. Ni Couple y’ibyamamare byirunduriye mu Mana, ibintu ubona ko bitabateye isoni.
Umukunzi wa Naomie, yiyise izina rifite aho rihuriye n’ubuhanuzi, ibintu bigaragaza ko ubukristo bwe buri no mu maraso. Yitwa Prophetic [Ubuhanuzi/Umuhanuzi]. Birashoboka ko yumva azaba umuhanuzi cyangwa se akaba abaye mu buzima buhura n’ibyo yahanuriwe.
Muri iyi minsi aba bombi bari kubarizwa i Dubai mu biruhuko. Isabukuru ya Naomie yasanze bari i Dubai, maze Michael yifashisha inzu ndende ku Isi ayifotorezaho ari kumwe n’umukunzi we, maze aca amaenga ko nta wundi mukobwa umurutira Namoie na cyane ko yamwise umugore.
Burj Khalifa niyo nzu bifotorejeho. Niyo nzu ndende cyane ku Isi, ikaba ifite uburebure bwa metero 828, ni ukuvuga irabura metero 172 ikareshya na Kirometero imwe. Ni inyubako ifite etaje 163. Yatangiye kubakwa mu 2004, yuzura mu 2010 ari nabwo yatashywe.
Niba ukundana n’umuntu wifite akaba atarakujyana kuri iyi nzu, birashoboka ko yaba atagukunda kuko iyi nzu ikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi ndetse niwitegereza urasanga ibyamamare byinshi byarayisohokeyeho. Miss Naomie yatemberejwe kuri iyi nzu abwirwa amagambo asize umuntu n’uwo yihebeye.
Michael watwawe umutima na Miss Naomie yanditse kuri Instagram ati "Isabukuru nziza ku mugore w’umwihariko mu buzima bwanjye. Mu kuri ukwiriye ibyiza bisumba bindi kandi ndi gushakisha uko nagirana nawe ibihe byinshi rw’agatangaza by’urwibutso. Ndagukunda".
Miss Naomie yahise aca aho batangira ’comments’ abwira umukunzi we akari ku mutima we nyuma y’amagambo asize umunyu yari abwiwe. Ati "Urakoze cyane rukundo. Ndagukunda cyane". Abarimo Sherrie Silver ndetse n’umugore wa Meddy, Mimi, bagaragarije Naomie na Michael ko bishimiye ibihe byiza by’urukundo barimo.
Bifotoreje ku nzu ndende ku Isi
Basangira akabisi n’agahiye
Ni ibyamamare bakaba n’abakristo