× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Mutoni Gentille yitabye Imana habura umunsi umwe ngo asezerane imbere y’Imana

Category: Love  »  October 2022 »  Editor

Kigali: Mutoni Gentille yitabye Imana habura umunsi umwe ngo asezerane imbere y'Imana

Urupfu rwa Gentille Mutoni rwababaje benshi bitewe n’uko yaburaga amasaha macye akarushinga n’umukunzi we, none umunsi wari kuba uw’umunezero ukaba ubaye uw’amarira.

"Kuki wabyemeye Mana Nyagasani?" Ni indirimbo ya Ambassadors of Christ, yanditswe ubwo aba baririmbyi bakoraga impanuka y’indege mu 2011 igahitana abaririmbyi bayo batatu. Iyi ndirimbo, bayandikanye agahinda babaza Imana impamvu yemeye ko bahura n’ibyago.

Uyu munsi, inkuru ibabaje iri kuvugwa cyane mu Rwanda ni urupfu rw’umukobwa mwiza cyane witwa Mutoni Gentille witabye Imana habura umunsi umwe gusa ngo akore ubukwe n’umukunzi we Tuyambaze Jean Claude. Bombi ni abakristo Gatolika dore ko ari naho bari gusezeranira muri Paruwas ya Regina Pacis i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Bikekwa ko Gentille yarozwe n’umukobwa wari inshuti ye nk’uko byatanzwemo ubuhamya na nyirakuru mu mashusho agaragara kuri Youtube yafashwe na Actionz Tv. Ni inkuru ibabaje cyane dore ko umunsi Gentille yari gusezeraniraho imbere y’Imana, ari wo munsi ashyinguriweho.

Umunsi wari kuba uw’ibyishimo ubaye uw’amarira

Kubwimana Vestine Yvette wari ’Marraine’ wa Gentille yatanze ubuhamya bw’uko uburwayi bwa Gentille bwatangiye n’uko yaje kwitahira iwa Jambo. Ati "Kuva inkuru y’ubukwe ikiza hasohoka ijambo Save The Date, rimwe tukumva umwana yaguye bakamutora mu muhanda tukamuzana, tukamujyana kwa muganga bagapima indwara zose tukabura n’imwe.

Bigeze aho bakamutera amaserumu, bakamusezerera agataha ariko akirwaye n’ubundi. Biba uko nguko umwana agashonga, umwana yari afite nk’ibiro 70 ariko agenda ashonga ariko kwa muganga nabo babura indwara kugeza ubwo agejeje ku biro 25.

Umurenge wabaye tariki 13 Ukwakira 2022, twagiye mu murenge dutangiye kugira icyizere, tukabona ari kugarura agatege kuko mu murenge yarariye arananywa.

Ubwo twageze ahangaha dusoje ibirori by’umurenge, nongeye kugaruka kuwa Gatandatu nje kureba uko Gentille ameze, ugira ngo tunatangire gutegura ubukwe, n’abazakora mu bukwe bwe twiteguye ko uyu munsi ku itariki 22 Ukwakira ari umunsi w’ubukwe bwe.

Umwana, nje arambwira ati ’hari ibintu noneho ndumva nta kibazo mfite ariko ndumva amavi ababara atari gukora, ndumva ntanabasha no guhaguruka’. Kuri uwo munsi noneho no guhaguruka ntabwo byabayeho, yahagurukaga bamufashe, bafashe n’amaguru atabasha guhaguruka.

Noneho iryo joro ntaha bampamagara saa sita z’ijoro bambwira ngo umwana ururimi rwasohotse, amaso yasohotse yari ameze nk’uri guhebeba, ururimi rwasohotse n’amaso yavuyemo".

Nibwo yatangiye abwira papa we ati ’Ndagukunda, mama Ndagukunda’, abaturanyi bose abavuga mu mazina, haza umukozi w’Imana aramusengera, ibyo bintu byamurekuye mu gitondo.

Kuri uwo munsi mu rucyerera ni bwo nateguye guhita nza kumureba, nje nsanga abantu benshi baje kumureba, akatubwira ati ’Yvette nijoro uzi ibyambayeho, naraye mpfuye mama nakubwire naraye mfuye ndazuka.

Baransengera mu gitondo ni bwo nabonye ibyo bintu bindekura, nabonaga ibigabo bitatu bije kumfata, bikaza bije kumfata nkabwira mu rugo nti ibintu biramfashe nkabwira abaturanyi kuko baraye bicaye.

Yakomeje ambwira ko ibyo bigabo bitatu byaje gusubirayo, gusa nyuma y’uko bigenda haje ibindi bigabo. Nakomeje kumwihanganisha ngo ihangane umunsi w’ubukwe ugere ambwira ko bitoroshye ariko mubwira ngo komeza usenge

Mu gahinda kenshi k’abari bari aho ubwo Mutoni Gentille yitabaga Imana, Nyirakuru we niwe wabashije gutobora aravuga akomoza ku mukobwa w’inshuti ye wamuroze.

Mbega uwo mukobwa atari yasabwa, yabanaga n’uwo mukobwa, noneho n’aho amariye gusabirwa, akajya amuhamagara wenda nk’uwo mugabo we yaje akamuhamagara yaje bakajyana yari inshuti ye cyane. Rero uwo ni we wabikoze, nawe ubwe yapfuye abyivugira. Yapfuye amuvuga amazina".

Bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko

Bari kuzasangira akabisi n’agahiye

Umunsi wari kuberaho ubukwe bwe niwo ubaye uwo gushyingurwa kwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.