Yari yariyeguriye Imana kuzayikorera nk’Umupadiri, ariko "nyuma yo gusobanukirwa" aza gufata umwanzuro wo kuva mu Gipadiri, none agiye kurushinga n’umukobwa wo muri ADEPR.
Amazina ye Dr. Niwemushumba Phocas, akaba yari Umupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ariko akaza gusezera kuri izi nshingano nk’icyemezo yafashe mu mutima we ndetse akabimenyesha Umushumba wa Diyosezi yabarizwagamo, Musenyeri Vincent Harolimana.
Kuwa 06 Ukuboza 2022 ni bwo Padiri Phocas yanditse ibaruwa isezera ku Bupadiri, ikaba yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.
Yafashe uwo mwanzuro nyuma y’imyaka itanu yari amaze muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga. Nyuma y’amezi abiri asezeye mu bupadiri, Niwemushumba Phocas yamaze gushyira ku mugaragaro ubutumire bw’ubukwe buzaba ku itariki 04 Werurwe 2023, aho agiye gushakana na Uwitije Olive.
Kigali Today ducyesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’ubukwe ari bwo Padiri Phocas azaganira n’itangazamakuru nk’uko byemejwe n’abantu ba hafi y’uyu Mupadiri. Ubutumire bwe bugaragaza ko ubukwe bwabo buzabera mu Itorero rya ADEPR Masizi - niho hazabera umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.
Umukunzi wa Dr. Phocas
Padiri Phocas hamwe n’umukunzi we