Uyu munsi mukuru w’abakundanye wateguye ku bufatanye na Irere Foundation iyobowe na James na Jackie.
Rev Dr Antoine Rutayisire, Aime Uwimana na couple ya James na Jackie, ni bamwe mu bazasangira n’abakundana ku munsi mukuru w’abakundanye "St Valentin" umunsi uhuza abakundana baba abashakanye (Married) cyangwa abateganya kubana (Fiancaille).
Uyu munsi mukuru w’abakundanye wateguye ku bufatanye na Irere Foundation iyobowe na James na Jackie. Irere ni umuryango usanzwe ikora ibikorwa by’ubujyanama ku miryango, kuri ubu ukaba wateguye igikorwa cyo gusangira (Couples dinner) ku munsi w’abakundana.
Iki gikorwa cy’umusangiro cyiswe "COUPLES DINNER" giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023 muri Kigali Convention Center, guhera saa kumi n’imwe imiryango izaba ikinguye,
Muri iki gikorwa cy’umusangiro w’abakundana biteganyijwe ko kuramya no guhimbaza Imana bizaba biyobowe n’umuramyi Aime Uwimana.
Hateganyijwe udushya twinshi turimo kwifotoza ndetse na gahunda y’abazatanga ubuhamya no kumva inyigisho zerekeranye n’umunsi w’abakundanye zifite insanganyamatsiko igira iti "TWABUNGABUNGA GUTE URUKUNDO MU RUSHAKO?" hamwe n’umuvugabutumwa ukunzwe Rev Dr Antoine Rutayisire.
Muri uyu mugoroba abazitabira bose bateguriwe amafunguro na surprise. Abifuza kuba muri uyu mugoroba bariyandikisha aho umuntu umwe asabwa kwishyura ibihumbi 25 Frw na couple ikishyura ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000 Frw) bakazayafatamo amafunguro.
Dore uburyo byakorohera kwiyandikisha, koresha kode (code) *662*222# Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri: 0737727256/ 0788351168.
Uhawe ikaze muri iki gikorwa kiba kuri uyu wa Kabiri