Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nyigisho yo gushima Imana idahwema kutwitaho, twe n’ibyacu, kuko turi abayo, agaragaza n’itandukaniro riri hagati y’ubumenyi n’ubwenge.
Nk’uko yabigarutseho, iyo turebye ku magambo yo mu Baroma 11:33, 36, dutangazwa n’uko ubutunzi, ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero, kandi byose bikomoka kuri Yo. Ibi bituma twibaza aho ubumenyi n’ubwenge bigirira uruhare mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Ubumenyi ni ibyo umuntu azi, ni impano yahawe, ni ubushobozi bwo gukora ikintu runaka. Iyo abikora neza cyane, akabirusha abandi cyangwa akabikora yihuta, ntaba afite ubumenyi gusa, aba ari n’umuhanga. Ubwenge bwo ni ubushobozi bwo gushaka ibisubizo, gutahura amahirwe no gukoresha neza ibyo uzi.
Umuntu ashobora kuba afite impano ikomeye, azi gukora ibintu byinshi, ariko ntabone umusaruro ubikomokaho kuko aba abura ubwenge bwo kubikoresha. Ni ho dusanga abantu benshi bafite ubumenyi bwinshi ariko bagakomeza kuba abakene, atari uko Imana itabitayeho, ahubwo kubera ko batakoresheje neza ibyo bahawe.
Pastor Christian Gisanura yigisha ko ubumenyi n’ubwenge iyo bihujwe bibyara ubutunzi. Si ubutunzi bw’amafaranga gusa, ahubwo n’ubutunzi bw’ubuzima, bw’ibitekerezo, bw’ejo hazaza.
Ibyo tubibona mu nkuru ya Mose, aho Imana yamubajije iti: “Ufite iki mu ntoki?” Na we agasubiza ati: “Mfite inkoni.” Icyo kintu gito, cyoroheje, cyasanzwe mu ntoki ze, inkoni, ni cyo Imana yakoresheje mu gukora ibitangaza bikomeye. Ibi bitwigisha ko nta kintu dufite kidafite umumaro, keretse mu gihe kidashyizwe mu biganza by’Imana.
Natwe uyu munsi dufite ubumenyi, dufite impano, dufite ubushobozi. Icyo dukeneye ni ugusaba Imana ubwenge bwo kubikoresha neza, kurenza uko dusanzwe tubitekereza. Imana ibasha gukora ibirenze cyane ibyo dutekereza cyangwa dusaba.
Mu gihe hari ibidukomereye, ntitugomba kwiheba cyangwa kwigunga, ahubwo dukwiye kureka Imana ikadufasha, kuko ibisubizo byinshi biri imbere muri twe, dukeneye gusa ubwenge bwo kubitahura.
Abantu benshi barigunze, barihebye, bicaye mu ngo zabo, bibwira ko isi izabagirira impuhwe. Ariko ukuri ni uko isi nta mpuhwe igira. Ni ngombwa guhaguruka, gushaka igisubizo, kuko nta muntu uzaza kugukorera ibyo ugomba kwikorera.
Iyo umuntu afite ubumenyi ariko ntashake ubwenge bwo kububyaza umusaruro, bigira ingaruka zikomeye no ku bana be, kuko bashobora kuzabona ubukene nk’aho Imana ari Yo yabuteje, nyamara ari ukubura gukoresha neza ibyo bahawe.
Pastor Gisanura yibutsa ko iyo dusabye Imana, iduhuza n’ikizadutunga. Ubwenge ni ugutahura amahirwe, ni ukubara igihe, ni ukumenya icyakugirira akamaro n’icyakwangiriza ejo hazaza.
Ariko kandi, hari n’indi mpanuro ikomeye: abantu benshi iyo babonye ubutunzi, bibagirwa Imana, nyamara ari Yo yabahaye ubwenge bwo kububona. Babona akazi keza, amafaranga, icyubahiro, bagatangira kwitandukanya n’Imana. Ibyo ni ukwibagirwa uwabazamuye.
Icyiza ni uko twakabaye turushaho gusenga Imana uko irushaho kutwitaho. Ubumenyi bwose, nko kwiga imibare, si ubwo ku isi gusa, ahubwo bukora no mu mwuka, bukagira uruhare mu mibereho yacu yose.
Ntitugomba kureba gusa ibyo dukora uyu munsi, ahubwo dukwiye no gutekereza ku munsi tuzaba tutagishoboye gukora, igihe imbaraga zizaba zagabanutse.
Iyo urubyiruko ruri gupfusha ubuzima ubusa rwishora mu businzi, mu busambanyi no mu kudaha agaciro ejo hazaza, ruba ruri kwitera kuzicuza mu hazaza. Kandi iyo umuntu afite abana, aba asabwa kwitwarika, kuko ibyo abiba ari byo bazasarura. Inema, ineza, cyangwa ububi, byose bigira ingaruka ku bana.
Iyi nyigisho itwibutsa ko Imana yaduhaye ubumenyi, iduhamagarira no gushaka ubwenge bwo kubukoresha, kugira ngo tubone ubutunzi nyabwo, tuyubahishe, tunategure ejo hazaza heza ku bwacu n’abadukomokaho.