× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ingaruka itorero rya Kristo riri guhura nazo ni uko hari ibyaha twisigarije twanga kubyatura ngo tubyihane - Ev. LeleDesire

Category: Sermons  »  March 2023 »  Editor

Ingaruka itorero rya Kristo riri guhura nazo ni uko hari ibyaha twisigarije twanga kubyatura ngo tubyihane - Ev. LeleDesire

1Samweli 15:1-3; 7-9. Niba bishoboka gusoma iki gice cyose cya 15 ni akarusho.

1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati "Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga. 2 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ’Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.

3 None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’" 7 Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.

8 Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota. 9 Ariko Sawuli n’abari kumwe na we barokoraAgagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire n’abagazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.

Mukundwa, Nshuti y’Imana, Abisirayeli bageze igihe bisabira umwami wo kubategeka, Uwiteka abatoranyiriza Sawuli kuba ari we uba umwami wabo. Nuko Uwiteka yibuka ko Abamaleki bagomeye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa bajya mu gihugu cy’isezerano, Uwiteka atuma umuhanuzi Samweli kujya kubwira umwami Sawuli yuko agomba kujya kurimbura Abamaleki bose ndetse n’ibyabo byose, ariko Sawuli ntiyumvira Uwiteka ahubwo atoranyamo ibidafite agaciro aba ari byo arimbura, arokora ibindi byiza ndetse na Agagi umwami w’Abamaleki aramurokora.

None rero dore ingaruka itorero rya Kristo riri guhura nazo, nuko hari ibyaha twisigarije twanga kubyatura ngo tubyihane, ari yo mpamvu usanga mu itorero dusigaye twiberaho turi akazuyaze kandi ari nta mbaraga z’Imana no kuzura Umwuka Wera bikibaho nka kera, kuko hari ibyaha twagundiriye twanga kubyihana.

Noneho kuko Uwiteka agiteze amaboko ye ngo atwakire nitugaruka, bityo n’amahirwe ye yandi aracyahari niba twisubiraho tukagarukira Uwiteka. Ariko niba hari ibyo tukigundiriye tudashaka kureka ngo tubyihane, wenda ari ukubera inyungu tubibonamo, tumenye yuko imbere y’Imana turiho umugayo ku buryo bizatuviramo kuba ibicibwa kugeza no ku kuzarimbuka na ko. Imana idufashe.

NB: Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire, rero ngiye kukurura kuko udakonje ntubire. Nuko rero gira umwete wihane kandi dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Amen

Ev. Ndamage LeleDesire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.