× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ines de Jésus waririmbanye muri Shekinah ya ERC Rubavu na Nelson Mucyo na Patient Bizimana yasohoye indirimbo "Umutima"

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ines de Jésus waririmbanye muri Shekinah ya ERC Rubavu na Nelson Mucyo na Patient Bizimana yasohoye indirimbo "Umutima"

Amazina ye nyakuri ni Uwase Ines cyangwa wamwita Ines de Jésus, akaba ari umuririmbyi w’umuhanga cyane wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Umutima".

Ines de Jésus yabwiye Paradise.rw ko yakuranye inyota nyinshi yo kuramya Imana mu ndirimbo ndetse anatyaza ijwi rye mu makorali ndetse na Worship Team zo muri Evangelical Restoration Church - Rubavu. 

Nubwo haciye igihe ariko Ines de Jésus yakomeje kugira umuhigo wo kuririmba no gukoresha impano ye cyane cyane mu gushima Imana no kuyiramya kuko ari cyo Imana yaturemeye.

Yagize ati "Nahigiye Inana umuhigo wo gukoresha impano yanjye nyiramya ndetse nayihimbaza kuko ari byo Uwiteka Imana yaturemeye, none ndayimira ko yanshoboje gusohoza uyu muhigo nubwo inziria ikiri ndende"

Kugeza ubu Ines de Jésus yashoboye gukora iyi ndirimbo ya mbere ndetse ayikorana na producer Mima Alexis uzwi cyane muri Alarm Ministries. Ines de Jésus yakomeje atangariza Paradise.rw ko acyisuganya ngo akore izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho (Audio&Video)

Iyi ndirimbo ikijya hanze Paradise.rw yabajije umuramyi akaba n’umunyamakuru Nelson Mucyo uko abona impano ya Ines de Jésus maze nawe agira ati "Wow njye nishimiye cyane kongera kumva ijwi rya Ines de Jésus kuko twaririmbanye cyera akiri muto cyane ndetse anatuyoborera (Lead) indirimbo nyinshi, nyuma yaho yaje kwimuka turaburana."

Yakomeje avuga ko yizeye neza ko Imana izamugeza kure. Yagize ati "Ni ukuri Ines yakuze akunda kuririmba ndetse agira n’ijwi riyoshye kuko njye nari umutoza (Conducteur) icyo gihe nari nzi ijwi rye ko nta makaraza kabisa "

Ntibyadushobokeye kuvugana na Patient Bizimana uko nawe yakiririye impano ya Ines de Jésus nk’umuntu nawe wakuriye muri Evangelical Restoration Church Rubavu mu nkuru yacu izakuririkiraho tuzamubaza nawe atubwira uko yumvise indirimbo ya Ines de Jésus.

Ines de Jésus akaba yiyandikira indirimbo ze anagerageza gucuranga Guitar Accoustic nubwo akiri kubyiga twizeye ko azabimenya. Yasoje ashimira Producer Mima Alexis ndetse na Equipe ngari yakomeje kumushyigikira irimo abagize Umuryango we wose ku rukundo bakomeje kumwereka.

Washyigikira Ines de Jésus ugasangiza inshuti zawe iki gihangano cye cya mbere. Ryoherwa n’indirmbo ye Umutima, ukande Subscribe, Like na Share ndetse unasige ubutumwa bugufi (comment) umutere umurava, Imana iraguha umugisha.

Ines de Jésus yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA INES DE JESUS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndashimira IMANA cyane yagushoboje gusohora indirimbo nziza

Cyanditswe na: MAKOMBE HODARI   »   Kuwa 20/05/2024 15:49

God bless you Iness,Kandi courage

Cyanditswe na:   »   Kuwa 02/09/2023 08:15

Inès,muhabwe umugisha n iyi ndirimbo

Cyanditswe na: Uwase   »   Kuwa 02/09/2023 06:34