× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo zanyu zaramfashije cyane mwakoze cyane - Israel Mbonyi abwira Sholom choir

Category: Artists  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Indirimbo zanyu zaramfashije cyane mwakoze cyane - Israel Mbonyi abwira Sholom choir

Shalom Choir yanditse amateka akomeye mu gitaramo "Shalom Gospel Festival" yakoreye muri BK Arena ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 aho yari kumwe n’umuramyi Israel Mbonyi.

Igitaramo cya Shalom choir ikorera umurimo w’Imana muri ADPR, cyitariwe n’imbaga nini cyane y’abantu nk’uko Arena ubusanzwe ijyamo abantu 10000, nk’uko byagaragaraga uwo mubare warageze kuko hose hari huzuye cyane dore ko kwinjira byari ubuntu.

Ubwo yari ageze kuri stage, Israel Mbonyi yashimiye Shalom choir kuba yaramutekerejeho bakamutumira mu gitaramo cyabo. Ati: “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ndashimira Shalom ni bakozi b’Imana batangaje. Mwarakoze kudutekerezaho. Njye natangiye kubakurikirana cyane kuva mudutumiye ariko indirimbo zanyu zaramfashije cyane. Mwarakoze cyane.”

Nk’uko byavuzwe muri Press Conference na Jean Luc Rukundo Visi Perezida wa mbere wa Shalom choir akaba n’umuhuzabikorwa muri iki gitaramo, yahamije ko Mbonyi atishyuwe kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyabo, bivuze ko nawe yaje mu rwego rwo gushyigikira umurimo w’Imana.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abati bake mu Rwanda no mu muhanga, ibyo bihamishwa n’ibitaramo akora haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga uburyo byuzura abafana baje kwumva ibihangano bye, ibi twabihamisha ibitaramo yakoreye Edmonton, Tour yakoreye muri Canada, muri Denmark, yakoreye kandi igitaramo muri Australia, i Burayi henshi, Afrika, n’ahndi.

Mu buhamya bwe bwa mbere yo gukizwa, avuga ko bitari bimworoheye gukizwa n’ubwo yari asanzwe ari umuntu wo mu rusengero aho yari afite inshingano mu rusengero kuko yari umucuranzi akibaza ukuntu azajya imbere y’ikoraniro ry’abantu ahamya ko ari bwo yakiriye agakiza kuko benshi bamufata nk’umukozi w’Imana.

Israel Mbonyi ufite agahigo ko gucuruza amatike yose agashira mu gitaramo yakoreye muri BK Arena tariki 25 Ukuboza 2023, yateguje ikindi gitaramo muri iyi nyubako aho yavuze ko kuri Noheli y’uyu mwaka ari bwo kizaba. Abari mu gitaramo cya Shalom choir, banejejwe cyane n’iyo nkuru bamuhamiriza ko bazifatanya nawe.

Byari uburyohe cyane

Israel Mbonyi yashimiye Shalom yamutumiye

Mbonyi yavuze ko yakunze cyane indirimbo za Shalom

BK Arena yarakubise iruzura

BK Arena, ahabereye igitaramo cya Shalom choir

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.