× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo zanjye zabahesheje umugisha - Gaby Kamanzi mu iserukiramuco rikomeye ryabereye i Burundi

Category: Artists  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Indirimbo zanjye zabahesheje umugisha - Gaby Kamanzi mu iserukiramuco rikomeye ryabereye i Burundi

Umuramyi Gaby Irene Kamanzi kuri ubu arabarizwa mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye Iserukiramuco (Festival) rikomeye.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Gaby Kamanzi yatangaje byinshi kuri uru rugendo rw’umugisha yakoreye mu gihugu cy’u Burundi kiganjemo abakunzi b’indirimbo z’uyu muramyi wamaze gufata imitima y’abatuye ku mugabane wa Afrika, Igikundiro cye kikaba cyaroze magazi kikambuka inyanja.

Ikibikwemeza ni uko muri iyi minsi asigaye atega indege nk’uko watega imodoka uva i Nyabugogo ujya kwa Rubangura, agiye kwamamaza inkuru nziza mu mahanga yose. Abajijwe ku rugendo rwe i Burundi yagize ati "Nitabiriye Iserukiramuco, ryagenze neza, abantu benshi baritabiriye, kandi barishimye cyane".

Yakomeje avuga ko i Burundi yakiriwe neza cyane. Yagize ati "Nakiriwe neza cyane ku bw’ubuntu bw’Imana, indirimbo zanjye zabahesheje umugisha, kandi si ubwa 1 kuko nigeze gukora concert kumurika Album ya 1, nkunze kuza i Burundi, rero byose ni Ubuntu bw’Imana pe!"

Mu minsi ya vuba Gaby Irene Kamanzi akaba ateganya gushyira hanze indirimbo nshya ndetse arategura kumurika Album ye ya kabiri izamurikwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Yatangarije Paradise.rw ko arimo gutegura igitaramo kiremereye cyo kumurika iyi album.

Iri serukiramuco ryiswe "Pamoja Festival" ryateguwe na Pastor JEFF BALUKU akaba ariwe wagize iryo yerekwa. Ni Iserukiramuco ryabaye tariki 30/07/2023, gusa amakuru twahawe na Gaby Kamanzi ni uko kuri ubu akiri mu gihugu cy’u Burundi muri gahunda zitandukanye z’umurimo w’Imana.

Pamoja Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka. Kuri ubu ryitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ndetse n’abanyamahanga. Uretse Gaby Kamanzi waturutse mu Rwanda, Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abaririmbyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi Uganda na Kenya.

Umuramyi Levixone waturutse muri Uganda ndetse na Vaibu waturutse muri Kenya basusurukije abitabiriye ibi birori. Pamoja ni iserukiramuco rya muzika rikomeye ryitegurwa na Pro-Concepts ku bufatanye n’abahanzi bo mu Burundi. Iki gikorwa kimaze imyaka myinshi, ubwitabire bukaba bukomeje kwiyongera aho kuva mu mwaka wa 2016 bwavuye kubantu 5,000 bukaba bugeze kuri 10,000 .

Iri serukiramuco rikurura kandi abahanzi mpuzamahanga baturutse mu bihugu nka Kenya, Uganda, DRC, Nijeriya, Zambiya, u Rwanda ndetse n’Uburundi. Ibi Ibirori bikurura abakunda imbyino zigezweho za Kizungu ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gakondo kuva Ku bafite ’imyaka 10 kugeza kuri 45.

Iserukiramuco rya Pamoja ni igitekerezo cyaturutse ku gushaka kuzamura inganda n’igisata cy’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) hagamijwe gukorera hamwe rumwe ndetse no kuzamura ubumwe mu Burundi hifashishijwe igisata cya Gospel.

Umuziki ni ururimi rusange ruhuza abantu bingeri zose, amoko yose, imyaka iyo ariyo yose ndetse ugakora no ku muco, bityo "dukoresha aya mahirwe kugira ngo dushishikarize urubyiruko gukunda umuziki bawugire umuco".

Abategura iri serukiramuco, bati "Hashize imyaka 7 twubatse icyerekezo gishingiye ku muziki harebwa uburyo wakwifashishwa mu kwimakaza kumuco mwiza ugahindura imyumvire myiza y’abantu mu buryo butandukanye.

Ni muri urwo rwego twateguye amahugurwa yabahanzi, umwiherero, ibirori mubaturanyi, guhugura aba Djs hagamijwe gufata ko umuziki ugira ijambo ku maradiyo akomeye.

Hejuru y’ibyo twongeyeho umuhango wo gutanga ibihembo (Pamoja Award) kugirango tubashe kumenya no gutera akanyabugabo abahanzi bakora cyane.

Ibanga ryacu nyamukuru ni ugukorera hamwe ndetse no kwishingikiriza Imana kuko ariyo yaciriye inzira abantu ikaduhuza n’abantu duhuje imyumvire".

Yongeyeho ati "Ibirori bigirwamo uruhare by’umwihariko n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushishikajwe no gukoresha igihe cyabo ndetse nubutunzi bwabo kugira ngo bafashe abandi.

ICYEREKEZO cyabo ni ukugera ku rubyiruko rwo muri Afrika yose binyuze muri Muzika

Inshingano zabo ni ukubaka ubwami bw’Imana binyuze mu gutegura no kuzamura impano z’abahanzi hagamijwe kugirango urubyiruko rutekereze neza.

Intego bafite ni:

1. Kuwimakaza umuco wo gukunda ubugeni, Imideri n’ibindi no kubihuza n’ubutumwa bwiza.
2. Kwimakaza umuco mu rubyiruko binyuze mu bikorwa bya muzika n’ubuhanzi.
3. Guteza imbere impano
4. Gushishikariza urubyiruko gukorera no gukoresha impano zabo
5. Kwifashisha umuziki hagamijwe kwigisha rubanda nyamwinshi kandi hatezwa imbere ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro.

Gaby Kamanzi yamenyekanye mu indirimbo zitandukanye zifite amavuta nka Amahoro, Yesu Arankunda, Toi Seul, Digne, Neema ya Golgota, Nzahora Nshima n’izindi.

Paradise.rw tumwifurije gukomeza kuvura imitima yifashishije impano yagabiwe na Nyiringabe.

Gaby Kamanzi yanyuzwe n’urukundo rwinshi yeretswe i Burundi

Itsinda ryitwa VICTORIOUS TEAM, rikunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda, ndetse rifitanye indirimbo na Levixone ryakuriwe ingofero i Burundi

Levixone wo muri Uganda nawe yanyuze benshi i Burundi

Ni iserukiramuco rikomeye riba buri mwaka

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ARANKUNDA" YA GABY KAMANZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.