Muhayimana Elisa Claude uzwi ku izina Elsa Cruz umaze kumenyekana mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise "Kubonana Nawe, kubera kwishimirwa ifatwa nk’iyatinze.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, ikaba ari indirimbo irimo ubutumwa bukomeza imitima y’abantu kubera inkuru irimo y’umugabo wari ufite ubumuga bw’amaguru wabyukaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero, kugira ngo asabe uwinjira n’usohoka.
Uwo mugabo yaje kubona Petero na Yohana binjira mu rusengero, yamaze gupangira amafaranga bagiye kumuha kuko yabonaga ari abasirimu, ariko aho kumuha amafaranga bamukiza ubumuga, arahaguruka aragenda.
Indi nkuru irimo ni iya wa mugore wamaze imyaka 12 yifuza indwara yo kuva amaraso, agatanga ibye byose ariko gukira bikanga, ku bw’amahirwe akaza kubona Yesu, yakora ku nshunda z’ikanzu ye agakira.
Mu bantu bagera mu ijana bamaze gutanga ibitekerezo kuri iyi ndirimbo irimo inkuru nyinshi z’abantu bakijijwe na Yesu cyangwa intumwa ze, bagiye bagaruka ku buryo yabafashije, bamwe muri bo bavuga ko basa n’abari bamaze igihe kinini bayitegereje.
Uyu muhanzi Elsa Cruz ari mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye Kacyiru Merdien, ku rusengero rwitwa LMS Kamukina.
Ni umugabo akaba n’umubyeyi w’umwana umwe. Yashyingiranywe na Bayiramye Chantina ku wa 20 Ukwakira 2019, bakaba bafitanye n’indirimbo ziri ku muyoboro wabo wa YouTube wa El Music Rwanda, urugero nk’iyitwa Burya.
Uretse iyi nshyashya yise Kubonana Nawe, azwi mu zindi zirimo iyitwa Kwimuka yabanjirije iyi, n’izindi ndirimbo zirimo iyitwa Si Ubusa, Sinabona Ituro, … zose zikaba zarakoze ku mitima ya benshi mu bakunda indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.
Elsa Cruz afite umugore bafatanya ibikorwa by’indirimbo