× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyaka 30 yo kuramya mu Rwanda: Apôtre Mignonne yibukije Abaramyi ko kuramya atari indirimbo gusa

Category: Pastors  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Imyaka 30 yo kuramya mu Rwanda: Apôtre Mignonne yibukije Abaramyi ko kuramya atari indirimbo gusa

Kigali – Tariki ya 12 Kamena 2025: Mu gikorwa cya Ministers’ Prayer Breakfast cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel, cyateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera yagarutse ku ruhare rukomeye rw’abaramyi mu iterambere ry’Itorero.

Apôtre Alice Mignonne Kabera, yibukije ko kuramya atari ugutaramira abantu ahubwo ari ugutanga ubutumwa buhindura imitima.

Apôtre Mignonne, washinze Women Foundation Ministries mu 2006 akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonye Imana izamura abaramyi mu Rwanda.

Ati: “Nari muto ariko sinari umwana. Nasozaga amashuri yisumbuye. Ubu maze imyaka isaga 30 muri iki gihugu. Nabonye Imana izamura abaramyi muri iki Gihugu.”

Yunzemo ko nubwo Itorero ryari rikomeye mu Ijambo, kuramya byari bigoranye mu myaka ya mbere Jenoside ikirangira, kandi ngo “biragoye ko wasenga utaramya neza.” Ubu ariko, yemeza ko u Rwanda rufite abaramyi benshi, abenshi bafite umuhamagaro nyawo.

Mu butumwa bwe, yashimangiye ko kuramya ari umurimo utoroshye, ariko w’ingenzi. Yagize ati: “Mu gihe uririmba, ntukagire ngo uri kuririmba gusa. Uba ufite ubutumwa uri gutambutsa mu ndirimbo yawe. Wehoho, Imana yaragutoranyije ngo ubutambutse.”

Yatanze urugero kuri Bishop Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo, wavuze ijambo ryuzuye imbaraga n’umwuka w’Imana muri uwo muhango. Mignonne yagize ati: “Niba hari umurimo utoroshye gukora, ni uwo kuramya. Ariko abantu nka Bishop Dube barawushoboye. Welcome Bishop.”

Aya materaniro ya mu gitondo yanabereyemo igikorwa cyo gusangura [Ministers’Breakfast] yari igice cy’umunsi wa gatanu w’igiterane cy’iminsi irindwi cyo kuramya no guhimbaza Imana kizwi nka “7 Days of Worship”, gitegurwa buri mwaka na Women Foundation Ministries.

Muri uyu mwaka wa 2025, abatumirwa baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Bishop Benjamin Dube (Afurika y’Epfo), Rev. Julian Kyula (Kenya), na Nduwimana David (Australia).

Apôtre Mignonne yasoje ashimira abaramyi bose, agira ati: “Uru ni urugo rw’abaramyi. Dushobora guhura rimwe mu mwaka, ariko turabakunda. Mwarakoze kutwizera.”

Ibyerekeye Women Foundation Ministries

Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu washinzwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera mu 2006. Wiyemeje kubaka umuryango nyarwanda unyuze mu gushoboza umugore, binyuze mu bikorwa by’iyobokamana n’iterambere ry’ubuzima rusange.

Byari ibihe byiza hagati ya Bishop Benjamin Dube na Apôtre Mignonne

Bishop Benjamin Dube ni we wari umushyitsi mukuru waturutse muri Afurika y’Epfo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.