Abaramyi b’impanga Hyguette & Cynthia ni bamwe mu byamamare bifurije isabukuru nziza umuramyi Kamikazi Dorcas ubarizwa mu itsinda rya Vestine & Dorcas ufatwa nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku wa 28/01/2026, mu kiganiro na Paradise, Hyguette na Cynthia bavuze ko iyi tariki ari itariki isi yose ikwiye kubaha kuko ari itariki yavutseho igikomangoma Kamikazi Dorcas umwe mu baramyi batwaye busabo ibendera rya Gospel.
Hyguette ati: "Kuri uyu munsi nifurije Dorcas Isabukuru nziza kandi nshimye Imana yamuremye mwifuriza kurama no kuramba kugira ngo akomeze kwamamaza Imana ku isi yose."
Cynthia ati: "Ni umugisha ukomeye ku gihugu kuba dufite Vestine na Dorcas kuko ni abahanzi twigiyeho byinshi tumenya ko gukorana imbaraga bigeza umuntu ku nzozi, ku bw’ibyo tumwifurije gukomeza kurindwa n’Imana kandi akomeze kubaho kugira ngo n’abazavuka nyuma yacu bazakomeze guhindurwa n’ubutumwa atanga."
Hyguette na Cynthia ni abaramyi bakomoka mu Karere ka Rubavu bakaba bazwi mu ndirimbo zirimo: Ibihe, Amen, Wera, Iherezo n’izindi. Ni bamwe mu bahanzi bari bahataniye ibihembo mu irushanwa rya Rubavu Music Awards & Talent detection aho baje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Alicia and Germaine begukanye igikombe.
Indirimbo yabo y’amashusho "Ibihe" nayo iri mu zahataniye ibi bihembo, ikaba yaraje ku mwanya wa 2, inyuma ya "Ibendera" ya Alicia na Germaine.
Umunyarwanda yavuze ko uburere buruta ubuvuke. Aha yashakaga kuvuga ko kuvuka ari kimwe, no gukura kikaba ikindi.
Impamvu ingana ururo, abana bavuka bose ari beza, ari abaziranenge, ariko uko bagenda bakurira muri sosiyete zitandukanye no mu maboko atari amwe, bigenda biha buri wese igisobanuro cy’ubuzima bw’ejo hazaza ndetse n’icyo azamarira sosiyete abamo.
Kamikazi Dorcas yabonye izuba ku wa 28 Kamena 2006, avukira mu Karere ka Musanze avuka nk’abandi bana, gusa agira umugisha wo kwisanga mu maboko meza, dore ko ababyeyi be ari abantu bo mu nzu y’Imana.
Ibi byatumye we na mukuru we Ishimwe Vestine na bo bakurira mu biganza byera, batozwa gukunda Imana bakiri bato. Ibi byatumye bakura batinya icyaha, icyasha, ndetse baba mu buzima buzira icyago.
Ku myaka mike yabo, busanzwe ari abaririmbyi b’inkingi za mwamba muri Goshen Choir ADEPR Muhoza, korali y’ubukombe.
Bavuzweho n’Imana biratinda, bagwiza amasezerano atari make, rimwe na rimwe bakabwirwa ko bazavamo ibyamamare bakagira ngo ni amarangamutima y’abahanuzi, nk’uko bagiye babitangaza.
Gusa uko iminsi yagiye iza ni ko amazi yagiye yitandukanya n’ahumutse, hakaboneka isanzure baza kwisanga mu maboko ya MIE, sosiyete ya Murindahabi Irene, bagiriyemo umugisha, aho mu gihe cy’imyaka itanu bashyize hanze indirimbo 12 zamamaye ku Isi yose. Izo ndirimbo zirimo Umutaka, Sibali, Ibuye, Iriba, Emmanuel, Yebo, Neema, n’izindi.
Kuba ari abana b’abakobwa bavukiye mu Ntara bakaza i Kigali kubera umuziki, bakamamara ku Isi hose, ibi byafunguriye amarembo abandi bakobwa, birabatinyura, ndetse bituma havuka andi matsinda arimo Alicia na Germaine, Bonte na Bonnet, ndetse n’irya Hyguette na Cynthia b’impanga. Aba bose bavuka mu Karere ka Rubavu.
Kuri ubu, nyuma yo gutangaza ko aba baramyi batakibarizwa muri MIE, bikanemezwa na Irene Murindahabi, bivugwa ko Dorcas yaba yaramaze kurira rutemikirere agasanga mukuru we Ishimwe Vestine mu gihugu cya Canada.
Muri Canada ni ho aba bombi bagiye gukomereza umuziki wabo, ndetse bijeje abakunzi babo ko iki ari igihe cyo gukomeza kwaguka mu buryo bw’umuhamagaro.
Hyguette na Cynthia ni abaramyi b’impanga bakomoka mu Karere ka Rubavu
Kamikazi Dorcas yabonye izuba ku wa 28 Kamena
Paradise yifurije Kamikazi Dorcas isabukuru nziza y’amavuko
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBIHE" YA HYGUETTE NA CYNTHIA