× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu ingana ururo: Dore impamvu 5 ukwiriye gusoza umwaka utaramana na Chorale de Kigali muri BK Arena

Category: Choirs  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Impamvu ingana ururo: Dore impamvu 5 ukwiriye gusoza umwaka utaramana na Chorale de Kigali muri BK Arena

Gutaramira I Bweranganzo ugakomereza ibirori I Carols ni nko kwambara umukenyero ukitera umwitero.

Iyo umwaka ugeze ku musozo abakunzi b’ibitaramo usanga berekeza urushinge kuri Google kugira ngo barebe urutonde rw’ibitaramo biteganyijwe bagamije gushyira muri ajenda ibyo bagomba kwitabira bigendanye n’umwanya bafite, ibyitezwe ndetse n’amahitamo ya Muntu.

Kuri ubu rero izina rikomeje kugarukwaho ni Chorale De Kigali, Korali y’ubukombe muri Kiriziya Gaturika ndetse no mu Rwanda hose ikomeje kwitegura igitaramo ngarukamwaka cyiswe "Christmas Carols Live Concert (CCC)" kikaba kimwe mu bitaramo bizaba bihenze mu myiteguro dore ko bisaba miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutegura iki gitaramo.

Umwe mu nshuti zawe aramutse akubajije aho akwiye gutaramira mu mpera z’uyu mwaka uramutse umutungiye agatoki muri BK ARENA gutaramana na Chorale de Kigali, waba umuhaye umutsima w’Umutsama.

Bigora benshi kuyita korali, kuko yarenze kuba korali ahubwo yabaye umuryango, dore ko iyo uvuze ‘Super’, undi akavuga ’Extra’, muba muvuze ibintu bitandukanye n’uwavuze ’Ultra’.

Paradise irabagezaho zimwe mu mpamvu nyampamvu yavomye mu mpamvu karijana amahitamo meza ari ugusoza umwaka utaramana na Chorale De Kigali mu gitaramo cyo kuwa 17/12/2023.

Gusa ubu butumwa ntibureba abataramyi gusa, burareba Itangazamakuru, Abayobozi b’amakorali, Abaririmbyi ku giti cyabo, Abakora indirimbo (Producers), Abashoramari ndetse n’abategura ibitaramo.

1. Ni Igitaramo cyasengewe: Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 12 Ukuboza 2023, Bwana Hodali Jean Claude yavuze ko batangiye amasengesho y’iminsi icyenda "Novani" mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y’iki gitaramo.

Yavuzeko buri gihe bafata igihe cyo gusenga no kwiragiza Imana. Aya masengesho yiswe "Novani" ni amasengesho y’Iminsi 9 kuri iyi nshuro akaba yaratangiye kuwa 8 Ukuboza 2023 akazasozwa kuwa 17/12/2023 ku munsi nyir’izina w’igitaramo. Hejuru yo kuririmba umuziki mwiza, Chorale de Kigali bahaye agaciro gakomeye isengesho.

Gufata amasengesho hagamijwe kwiragiza Imana, kwerekeza imitima kuri Nyagasani ndetse no kuragiza Imana imigambi, ni isomo rikomeye ryo kwigira kuri Chorale de Kigali. Kwitabira igitaramo gisengeye ni umugisha, kandi mwibuke ko umugisha uzana imigisha.

2. Ni igitaramo cyateguwe bihagije: Ni ku nshuro ya 10 iyi korali yashinze imizi nsumbanyamubyimba mu mitima y’abakunzi bayo izaba ikora iki gitaramo ngarukamwaka.

Abajijwe Umwihariko ugaragara muri iki gitaramo, yagize ati "Umwihariko ugaragara muri "Christmas Carols Concert" ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo yindi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo iki gihe.

Abakunzi b’ibitaramo benshi bagiye banenga ababitegura guhuzagurika mu mitegurire ugasanga bibaye intandaro yo kutagenda neza, ugasanga hari ibintu bibuka kugura isaha nyir’izina zo gutangiza igitaramo zageze.

Decoration zigakorwa isaha zageze ugasanga ku gihe giteganyijwe cyo gutangira hiyongereyeho amasaha nk’atanu. Ibi birareba ahanini abategura ibitaramo, abahanzi n’abayobozi b’amakorali akorera umurimo w’Imana mu madini atandukanye.

3. Gusoza umwaka mu byishimo: Aganira na Paradise.rw, Umuyobozi Mukuru wa Chorale de Kigali, Bwana Hodali Jean Claude, yavuze ko bateguye iki gitaramo cy’uyu mwaka hagamijwe gufasha abakristo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka ndetse ndetse no kuzinjira mu mwaka mushya muhire wa 2024 mu mahoro no mu munezero. Ntakabuza ko iki gitaramo cyatuza Roho nzima mu mubiri muzima.

4. Kuryoherwa n’umuziki w’Umwimerere: Nk’uko byagiye bigaragazwa mu bihe bitandukanye, ibitaramo ngarukamwaka bitegurwa na Chorale De Kigali birangwa n’ubwitabire bwo mu rwego rwo hejuru.

Abitabiriye ibi bitaramo bataha batangariye ubuhanga bw’abaririmbyi b’iyi korali ndetse n’umuziki w’umwimerere uzwi nka Classic. Niba nawe urimo gutegura igitaramo umwaka utaha iki ni igihe cyo kwiga no gufata amasomo azagufasha binyuze mu kwitabira iki gitaramo.

5. Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye: Mu gihe usanga amakorali n’abaririmbyi ku giti cyabo bagorwa no kubona abafatanyabikorwa mu bitaramo, Chorale de Kigali ni imwe muri Korali byagoranna kubura abafatanyabikorwa dore ko buri wese aba yifuza gufatanya n’uyu muryango Imana yahaye igikundiro nk’icya Esitera "umuyahudi" imbere y’umwami Hashuweru.

Umuyobozi Mukuru wa Chorale de Kigali, Bwana Hodali Jean Claude

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Sanlam, Bwana Patrick Muneza yavuze ko imyaka 10 ishize batera inkunga Chorale de Kigali biturutse ku mwihariko mu miririmbire ndetse n’igikundiro kandi bagafasha abantu kwibuka kuzigamira amagara yabo.

Yongeyeho ko iki gitaramo ari igitekerezo cyiza kandi gifitiye akamaro abantu benshi ndetse n’igihugu muri rusange kuko gitanga umunezero ku bantu benshi. Yakomeje avuga ko bagiranye ubufatanye na Chorale de Kigali aho buri mukunzi wayo ashobora kugura ubwishingizi muri Sanlam, kandi akagira uburyo bwo kuba yatera inkunga Chorale de Kigali.

Yavuze ko ayo mafaranga ahita ajya kuri Konti yafunguwe ya Chorale de Kigali mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyi Korali mu bikorwa byayo bya buri munsi. Kuba sosiyete y’ubwishingizi iri mu zikomeye mu gihugu itera inkunga iyi korali imyaka igashyika ari icumi ahanini biterwa n’umurongo usobanutse ndetse n’imiyoborere myiza iranga iyi korali kandi mu buryo buhoraho.

Si iyi sosiyete gusa kuko iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’ibindi bigo bikomeye nka Rwanda National Investment Trust kizwiho gushishikariza abanyarwanda kwiteza imbere binyuze mu kuzigama. Umuyobozi w’iki kigo ushinzwe itumanaho bwana Ruziga Emmanuel nawe witabiriye iki kiganiro, yavuze ko basinyanye amasezerano na Chorale de Kigali bakazafatanya mu gushishikariza abanyarwanda kwizigamira.

Iyo uganiriye n’abayobozi batandukanye b’amakorali ndetse n’abaramyi bakunze kuvuga ko bibagora kumenya aho gukomanga cyangwa bagataka gukomanga ntibakingurirwe, mu gihe Chorale de Kigali igeze ku rwego rwo gukingurirwa itakomanze.

Iki gitaramo ni umwanya mwiza wo kujya kwiga uburyo bwo gukorana n’abafatanyabikorwa dore ko gukomanga ntukingurirwe biruta kutamenya umuryango ukomangaho.

Chorale de Kigali ni umuryango umaze imyaka 57 ubonye ubuzima ndetse n’Imyaka 27 ubonye Ubuzima Gatozi dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1966 ibona Ubuzima Gatozi mu mwaka wa 1987, gusa buza kuvugururwa mu mwaka wa 2011.

Kuri ubu iyi korali ibarizwa muri Katedarari ya Saint Michel muri Centre ya Saint Vincent. Ni korali ifite indirimbo zikomeza imitima itentebutse. Uramutse usuye urubuga rwabo, zimwe mu ndirimbo zagukomereza imfuruka z’umutima ni "Ndarata Umwami", "Ibisingizo byose", "Zuba ry’imitima", "Indabo za Mariya"," Je veux n’ȇtre qu’ȃ toi" n’izindi.

Tubibutse ko kwitabira iki gitaramo bidasaba guteza cyamunara utwawe dore ko harimo n’itike y’ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Izindi tike ni ibihumbi icumi (10,000 Frw), makumyabiri na bitanu (25,000 Frw) ndetse n’ibihumbi mirongo itanu muri VVIP (50,000 Frw).

Chorale de Kigali yateguye igitaramo gikomeye muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muraho neza
Mfashe umwanya wogushimira burumwe wese ugira uruhare mukwamamaza Ijambory’Imana
Muburyo butandukanye.

Ndashimira Chorale de Kigali mutugezaho byinshi byiza bitumurikira mumibereho yacu yaburimutsi.

Ubufatanye burambye buteza imbere sinabura GUSHIMIRA Sanlam ndetse nabandi bafatanya bikorwa Bose mudahwema Gutera inkunga Chorale de Kigali
Imana Ibahe umugisha
Murakoze.

Cyanditswe na: Anther Nkurunziza   »   Kuwa 16/12/2023 16:58