Ku wa 21 Nyakanga 2025, itsinda rya New Melody Choir ribarizwa muri New Melody Industries ryasohoye indirimbo nshya yiswe “Nuzuye Ibyishimo”, ifite ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana ryo mu Abagalatiya 2:20, rigaragaza impinduka z’umuntu wahuye by’ukuri na Kristo.
New Melody Choir ni itsinda ryihariye rigizwe n’abaririmbyi bakomoka mu matorero atandukanye ya gikirisitu, bashyize hamwe bagamije guteza imbere ubumenyi mu miririmbire no gukura mu buryo bw’umwuka.
Yatangiye mu mwaka wa 2013 ribarizwa muri New Melody Industries, rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu ku mubiri, ku mutima no mu mwuka nk’uko Paradise yabitangarijwe na Josue Shimwa washinze New Melody.
New Melody Choir ibarizwamo bamwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nka Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Jado Sinza, Neema Marie Jeanne, Emeline Penzi n’abandi.
Kuri ubu New Melody yashyize hanze indirimbo nshya "Nuzuye Ibyishimo" irimo amagambo yubaka imitima, ashingiye ku rugendo rw’umuntu wahuye na Kristo.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku nyigisho ya Pawulo mu Abagalatiya 2:20 hagira hati: “Ubu sinjye uriho, ahubwo ni Kristo uri muri njye.”
Ni indirimbo ivuga ibyishimo, amahoro n’umunezero umuntu abona igihe yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we. New Melody Choir ibinyujije mu majwi y’abaririmbyi bayo bafite ubuhanga kandi bayoborwa n’Umwuka Wera, irahamagarira abantu gushyira ubuzima bwabo muri Yesu no gukomeza kwizera ubutumwa bw’ihumure.
New Melody Choir ikora umurimo wayo mu byiciro bitatu by’ingenzi:
1. Ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo – Bakoze ibitaramo byinshi muri Kigali, mu Ntara no muri za kaminuza zitandukanye, bakabinyuzamo ubutumwa bwa Kristo.
2. Ibikorwa by’urukundo – Basura abarwayi, bitabira ibirori by’abanyamuryango, bashyigikira abahuye n’ibyago, bita ku mibereho y’abaririmbyi babo.
3. Kwiyubaka no kubaka abandi – Bategura amahugurwa n’inyigisho zigamije gukura mu mwuka no mu bumenyi.
Mu byo bateganya, harimo gusohora izindi ndirimbo nshya mu minsi iri imbere, kwitabira ibitaramo bitandukanye, ubufatanye n’indi miryango (NGOs), ndetse no guhagararira u Rwanda mu mahugurwa n’inama mpuzamahanga zitandukanye.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu babarirwa mu bihumbi kuri YouTube, ikaba yarashyizwe kuri channel ya New Melody Rwanda.
Reba "Nuzuye Ibyishimo" kuri YouTube kuri Channel:
Mu byo bateganya nyuma y’imyaka irenga 12 bamaze, harimo gusohora izindi ndirimbo nshya mu minsi iri imbere, kwitabira ibitaramo bitandukanye