× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali lmpanda na ADEPR Sgeem bateguye igiterane bise "Shinga amabuye y’urwibutso live Concert"

Category: Choirs  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali lmpanda na ADEPR Sgeem bateguye igiterane bise "Shinga amabuye y'urwibutso live Concert"

Korali Impanda ni korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM, yateguye igiterane gikomeye ku bufatanye n’iri torero.

Kuri uyu 09 Kamena 2024 Korali Impanda ku bufatanye n’itorero bateguye igiterane bise Shinga amabuye y’urwibutso live Concert kizabera kuri iri torero kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba.

Ni igiterane gifite intego igira iti: "Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n’ubu (Yosuwa :4:9)

Iki giterane kandi kizitabirwa n’amakorali atandukanye yo kuri iri torero nka korali Hermony, Goshen, Nayoti, Mayendereo ndetse na Korali y’abashyitsi Sauni guturuka kuri ADEPR Cyahafi.

Si amakorali gusa kuko hazaba hari n’abavugabutumwa batandukanye nka Pasiteri R.Alphonse, Ev. H. Cyprien. Iki kizaba ari igitaramo aho korali lmpanda uzaba isabana n’abaterankunga bayo.

Korali Impanda yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ibicishije mu bihangano kuva mu 1995, kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 100 abubatse Ingo ndetse n’urubyiruko.

Irahamagarira abakunzi bayo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kuza kwifatanya nabo muri iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Sgeem-Gikondo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.