Pastor Christian Gisanura yavuze ko abantu benshi basengera impinduka, bakiyiriza ubusa, bagatanga amaturo ndetse bagakora byinshi bizeye ko ubuzima bwabo buhinduka, ariko ugasanga nta gihindutse.
Yavuze ko ikibazo atari uko Imana idashaka gukora, ahubwo ko hari ibintu umuntu aba atarahindura cyangwa atarategura kugira ngo ibyo bishya yifuza bibashe kuza mu buzima bwe.
Yifashishije amagambo ya Yesu ari muri Matayo 9:16-17 agira ati “16 Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.
17 Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”
Pastor Gisanura yasubiyemo ko nta muntu ushyira ikiremo gishya ku mwenda ushaje cyangwa ngo asuke vino nshya mu mifuka ishaje. Yasobanuye ko Yesu yashakaga kwigisha abantu ko mbere y’uko ibintu bishya biza, habanza gutegurwa aho bigiye kujya.
Pastor Gisanura yavuze ko kimwe mu bituma impinduka zitabaho ari imitekerereze idahinduka. Yavuze ko abantu benshi baba bashaka kubona ubuzima bwiza ariko bagakomeza kubaho mu buryo bwa kera.
Ngo umuntu agomba kubanza kwibaza impamvu ashaka impinduka ndetse akamenya niba yiteguye guhindura ibintu biri mu buzima bwe Imana itishimira.
Yagize ati: “Urashaka ko Imana igira ibyo igukorera utarikuraho ibyo yanga.” Yavuze ko hari abantu bashaka kubona ibishya ariko badashaka kureka ubunebwe, imyitwarire mibi cyangwa ibitekerezo bibabuza gutera imbere.
Ikindi yavuze ni uko abantu benshi baba bataramenya impamvu bariho. Yabajije ati: “Ese wahishuriwe impamvu uri muri iyi si?”
Asobanura ko nta muntu Imana yaremye nta mpamvu, kandi ko umuntu akwiye gusenga ashaka kumenya icyo yaremewe gukora kugira ngo abeho ubuzima bufite icyerekezo.
Pastor Gisanura yavuze kandi ko hari abantu bafite ibyifuzo byinshi ariko ntibagire icyo bakora ngo babigereho. Yavuze ko impinduka zisaba kwiyemeza, gukora cyane no kureka guhora usubika ibintu.
Yashimangiye ko abantu bakwiriye kugabanya ubunebwe no kugira gahunda zifatika aho kugira ngo birangirire mu nzozi gusa.
Yatanze urugero rw’umugore ufite ubushobozi bwo kugira umukozi wo mu rugo ariko wahisemo gukora byinshi we ubwe ndetse akigisha abana be 5 gukora. Yavuze ko uwo mugore yagambiriye kubaho ubuzima bufite intego kandi akabushyira mu bikorwa.
Yongeyeho ko abantu benshi bajya kwizihiza kurangiza umwaka batabanje kwisuzuma ngo barebe ibyo bagezeho n’ibyo bananiwe. Yavuze ko umuntu akwiriye gufata igihe cyo kwisuzuma, kureba inzitizi yagize no gufata ingamba zo kuzitsinda mbere yo kwizihiza ko imyaka itambutse.
Pastor Christian Gisanura yavuze ko impinduka nyazo zitaba mu magambo cyangwa mu byifuzo gusa, ahubwo ko zisaba umuntu guhindura imitekerereze, kumenya impamvu ariho no kugira icyerekezo gihamye.
Yasabye abantu kureka gutegereza ko hari undi uzabakorera ibyo bashoboye gukora ubwabo, ahubwo bakagambirira impinduka bakazikorera.
Yasoje asaba abantu kubaka ubuzima bushingiye ku ntego, gukora cyane no kwemera kugira ibyo bigomwa kugira ngo bagere ku mpinduka bifuza kubona mu buzima bwabo.