× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu eshatu wadawunilodinga "Hozana" ya Divine Muntu ukayitunga mu gikoresho cyawe

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu eshatu wadawunilodinga "Hozana" ya Divine Muntu ukayitunga mu gikoresho cyawe

Hari ibintu bitatu byatuma nyuma yo kureba amashusho y’indirimbo Hozana ya Divine Muntu uyidawunilodinga ukayitunga mu gikoresho cyawe, yaba telefoni, musasobwa cyangwa tablet, ukaba wayishyira muri memory card cyangwa kuri flash.

Indirimbo “Hozana” ya Divine Muntu yagiye hanze bwa mbere mu buryo bwa audio, bw’amajwi, ku mbuga zose zicuruza umuziki, ariko amashusho yayo agaragara kuri YouTube ku itariki ya 23 Nzeri 2025. Bakiyabona, abenshi ntibashoboye guhisha amarangamutima.

Ntabwo ari uko gusa iryo jambo “Hozana” ritanga ihumure kandi ririmo uguhimbaza Imana, ahubwo ni uko video yayo irimo ishusho ikomeye y’ubuzima bw’ukuri bw’abantu benshi, n’ubuhamya bukomeye bwo guhindurwa n’Imana.

Amashusho y’iyi ndirimbo atangira agaragaza umukobwa, ari we Divine Muntu ucuruza ku gataro mu isoko, aho bamwirukankana bamuhora ko biba bitemewe.

Ariko nyuma yaho, Divine Muntu, agaragara yarashinze iduka rihambaye, ricuruza ibintu byiza: amavuta meza, n’ibindi bifite agaciro, aho uwamwirukanye acuruza ku gataro aza kumuhahira, yamubona akagira ubwoba, akamusaba imbabazi.

Kuba ubuzima buvugururwa ni ibintu bitanga icyizere. Kuyidawunilodinga, byatuma buri wese akomeza kubona ko umurimo w’Imana ari intsinzi, dore ko ari byo bituma iyi ndirimbo igira uburyohe burenze kuba wajya mu gitaramo.

Dore ibintu bitatu byagushishikariza guhita uyidawunilodinga nyuma yo kuyireba:

1. Amashusho agufungura amaso

Uhereye ku mashusho ya mbere, ubonamo umuntu uri mu buzima bwo hasi, wimwa amahirwe, usuzugurwa n’abandi, ariko ukabona ko nta gihe Imana yigeze imutererana. Uburyo Divine Muntu yerekana ubuzima bw’umucuruzi uciriritse, bikaza guhinduka mu buryo butangaje, ni ubutumwa bukomeye ku muntu wese wacitse intege.

Iyi video ni nk’umurongo ugaragaza ko: “Uwatangiye ari ku gataro ashobora kugera ku iduka ririmo ibya miliyoni, iyo yiringiye Imana.”

Ni amashusho atuma wumva ushaka kuyasubiramo, ukayasubiramo, kugeza igihe nawe wumva igisubizo cy’Imana mu buzima bwawe. Bityo, kuyitunga mu gikoresho cyawe, ni nko gutunga ikimenyetso cy’ukwizera n’ihumure.

2. Ubutumwa buyoboye umutima mu gusenga no kwizera aho uri hose

Lyrics z’iyi ndirimbo ziroroshye, ariko zirimo ubushobozi bwo kugarura icyizere mu mutima wahungabanye. Urugero: "Nzamwiringira, nzamunambaho Mwami we..."
"Sinari nzi ko unkunda utya..."

Iyi ndirimbo ni isengesho riri mu buryo buririmbye. Ni indirimbo ushobora kumva mu gitondo mbere yo gutangira akazi, mu nzira, cyangwa nijoro mbere yo kuryama. Ni yo mpamvu kuyitunga mu gikoresho cyawe (telefoni, mudasobwa, USB...) byatuma ujya uhora uyifite hafi aho, igihe cyose ukeneye amagambo akugira inama, aguhumuriza, cyangwa akwegereza Imana.

3. Ni indirimbo irimo umuco: ituma wishimira kuba uwo uri we

Divine Muntu aririmba mu njyana ya Gakondo. Ibi byose byerekana ko ubuhanga n’ubutumwa bw’Imana bushobora gutambuka mu muco wawe nta gihindutse.

Ni indirimbo ituma umuntu yibona mu ndorerwamo y’uko n’iyo yaba yarakuranye ubukene, agahinda, kwangwa cyangwa agasuzuguro, nta kizatuma Imana itamushyira hejuru.

Niba uri umuntu wifuza kumva umuziki ugukora ku mutima, ugushishikariza kuguma mu Mana kandi ukagukumbuza ubwiza bw’umuco wawe, “Hozana” igomba kuba iri mu ndirimbo ubitse mu gikoresho cyawe.

Nubwo waba utarabona impamvu yo kuyibika, tekereza kuri ibi:

• Izakomeza umutima wawe mu gihe wacitse intege
• Izakongerera ukwizera mu gihe ukennye
• Izakwigisha ko Imana itajya itsindwa
• Iguhamirize ko mu Rwanda no mu muco wawe, Imana ishobora kwigaragaza
Dawunilodinga “Hozana” kuri Boomplay, Audiomack, Spotify n’izindi mbuga.

Reba video ya “Hozana” kuri YouTube

Divine ashimangira ko Yesu ari Inkingi ikomeye y’intsinzi, ndetse ko yamubereye igisubizo mu gihe cy’amakuba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.