Iri jambo Hymnos ryatitije abakunzi ba Gospel bamwe batekereza ko wasanga mu gihugu cy’u Bugereki nabo bateye ishoti za Zeus na za Aphrodite bakirundumurira mu nyanja y’agakiza.
Ibi rwose nticyaba ari igitangaza kuko korali yitwa Naioth ADEPR Sgeem yararirimbye iti "Nta kinanira Imana mu gihe cyashyizweho".
Si igitangaza ko rimwe tuzumva iwabo wa ba Socrates, ba Praton na ba Aristote bazaza i Kigali bakatubwiriza ubutumwa bwiza.
Gusa umuririmbyi niwe waririmbye ati "Nk’uko watubanjirije tuje tugukurikiye" Bivuze ngo HYMNOS Family ifite izina ry’ikigereki, niyo ibanjirije abagereki ubwo nabo bazaza igihe cyabo!!
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyatumijwe n’itsinda rimaze kwandika izina mu gihe gitoya ari ryo ryitwa "HYMNOS", ushyize mu gifaransa ni "HYMNE" bivuga "INDIRIMBO" mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Iri tsinda ryari kumwe na kabuhariwe umuhanzi Dr IPYANA twahaye akazina ka "Nkunzurwanda" nyuma y’ibyo yitangarije ubwe.
Iki kiganiro cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba cyabereye mu cyumba cy’Inama cya Crown
Conference Hall Nyarutarama aho insanganyamatsiko yari ukumenyekanisha igitaramo bafite kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamema 2023 aho bamurika Album yabo ya 6.
Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye aho bafashe akanya ko kubaza ibibazo bishingiye ahanini ku myiteguro ndetse n’amavu n’amavuko y’iri tsinda.
Ubwo bavugaga ku mavu n’amavuko ya Hymnos, Dedo na Naomi bagize iri tsinda, basubije ko Mwuka Wera ariwe wabahuje dore ko bari basanzwe baziranye buri wese afata undi nk’inshuti ye ya hafi aho bamenyanye ubwo Dieu Merci yaririmbaga muri Gisubizo Ministry naho
Naomi akaririmba muri True Promises, ariko bakisanga bavuyemo itsinda rifite intego.
Ubwo babazwaga impamvu bahisemo gukora igitaramo ku munsi w’umubyizi, basubije ko babona ntacyo bizabangamira abakunda Gospel bateganyaga kuzitabira iki gitaramo dore ko n’amatike arimo kugurwa nta kibazo.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yababajije ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane "Niko Salama", Naomi asubiza ko iyi ndirimbo yababereye umugisha anongeraho ko ari indirimbo yahimbwe mu buryo bw’igitangaza.
Yakomeje atangaza ko iyi ndirimbo yanditswe mu gihe cya Covid-19 gusa iba umugisha kuko ariyo ntandaro yo kubona amafaranga yo gukora izindi ndirimbo. Yavuze ko akavideo k’amasegonda 28 kabaye imbarutso yo kubona amafaranga yo gukora izindi ndirimbo.
Dr Ipyana yabajijwe niba azi abahanzi bo mu Rwanda ndetse akaba afite amakuru kuri Gospel yo mu Rwanda. Yagize ati"Abahanzi bo mu Rwanda ndabazi cyane, nka Ambassadors of Christ,..Alarm Ministry by’umwihariko indirimbo ’Yule Yule" ndayizi cyane.
Nyuma y’ibyatangajwe n’aba bahanzi ku ruhisho bafitiye abakunzi b’umuziki wa Gospel, nta rwitwazo rwo kubura muri iki gitaramo kuko amahirwe aboneka rimwe mu buzima.
Sinzi niba waragize amahirwe yo kumva amajwi meza y’aba bantu b’Imana, sinzi niba warashoboye kwiyumvira indirimbo yitwa "Arashoboye", "Ndamahoro", uramutse utarareba Dr IPYNA, byazagusaba kurira indege, nyamara washoboraga kwinjirira kuri bitanu by’amanyarwanda yonyine (5,000 Frw).
Iyizire mu giterane cy’umugisha utazabarirwa amateka yabereye mu ntanzi z’urugo rwawe. Tubibutse ko igitaramo kiba kuri uyu wa Kane tariki 22/06/2023 kikabera muri salle ya Crown Conference Hall Nyarutarama.