× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 7 Ibigo by’ubucuruzi bishingiye ku ndangagaciro za Gikristo bikwiriye gushyigikirwa

Category: Business  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Impamvu 7 Ibigo by'ubucuruzi bishingiye ku ndangagaciro za Gikristo bikwiriye gushyigikirwa

Mu gihe isi ikomeje kwihuta mu guhanga udushya no guhatana mu rwego rw’ubucuruzi, hari ibikorwa byihariye bigendera ku ndangagaciro z’iyobokamana bigasigasira umuco, ubunyangamugayo n’umutima w’ubwitange.

"Christian-based Businesses [Ibigo by’ubucuruzi bishingiye ku ndangagaciro za Gikristo] ni bamwe mu bafasha kubaka sosiyete irangwa n’umucyo n’indangagaciro nzima. Dore impamvu 7 ibyo bigo bikwiye gushyigikirwa no kwitabwaho:

1. Kubaka ubunyangamugayo n’ukuri mu bucuruzi

Business zishingiye ku ndangagaciro za Gikristo zubakira ku mahame yo kutariganya, kutabeshya no gukorera mu mucyo. Biteza imbere ubucuruzi bwizewe, bufite ihame ry’izina ryiza kandi ribonwa mu maso y’Imana n’abantu.

2. Gushyira Imana imbere mu byemezo byose

Aba bacuruzi bashyira imbere isengesho, ubuyobozi bushiye imizi muri Yesu n’amahame ya Bibiliya mu migambi yabo. Ibi bituma ibikorwa byabo biba bifite intego irenze inyungu — bigafasha no kugirira akamaro sosiyete yose.

3. Gutanga serivisi nziza zishingiye ku rukundo

Indangagaciro za Gikristo zishingira ku rukundo, ubwitange no kwitanga. Ni yo mpamvu Christian-based businesses zikunze gushyira imbere customer care nziza, gukorera ku gihe no guha agaciro buri muntu nk’ufite ishusho y’Imana.

4. Umucyo n’umutekano mu mibanire n’abakozi

Mu masosiyete nk’aya, abakozi barubahwa, bagahabwa agaciro, bagatozwa indangagaciro n’umuco wo kubahana. Uburyo bakorana burangwa n’amahoro, umutuzo n’umutekano, kuko baba bagendera ku ihame “ukorere abandi icyo wifuza ko bagukorera”.

5. Gufasha iterambere ry’abakristo n’imiryango

Izi business zifasha mu guteza imbere abagize itorero n’imiryango yabo binyuze mu guha akazi, kubarindira isuku y’ibidukikije, no gushyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibikorwa by’urukundo. Ni isoko y’iterambere rirambye.

6. Kugira uruhare mu gukwirakwiza umuco w’amahoro n’umucyo

Iyo business iyobowe neza mu ndangagaciro za Gikristo, iba ikwigisha kwihangana, gusangira, no gukorera hamwe mu bwuzuzanye. Ikaba urugero rwiza mu muryango mugari no ku bakiri bato bakurikirana inzira y’abayobozi babo.

7. Gushyigikira ubutumwa bwiza binyuze mu bikorwa bifatika

Nubwo ziba ari business, izi sosiyete zigira uruhare mu kwagura ubwami bw’Imana: bafasha ibikorwa by’ivugabutumwa, bagasangira n’abababaye, bagatera inkunga gahunda z’urukundo n’ubutabazi. Ni uburyo bwo kwerekana ko ubucuruzi nabwo bushobora kuba umurimo w’Imana.

Gushyigikira Christian-based businesses ni ugushyigikira ubucuruzi bwubaka, indangagaciro z’umucyo, n’imibereho yuje ubumana. Ni ugufasha abakorana ubunyangamugayo gukomeza gutera imbere no kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no ku isi.

Jacky Flower [uwa kabiri uhereye ibumoso] ukora ubucuruzi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo ubwo yari mu kiganiro RTV Sunday Live kuri Televiziyo Rwanda asobanura byinshi kuri kompanyi ye "Jacky Flower Collective" icuruza indabo ikambika abageni ikanakora ’Decoration’ mu bukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.