× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuryango Nkundagospel.rw wahinduye Ikirangantego (Logo)

Category: Business  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuryango Nkundagospel.rw wahinduye Ikirangantego (Logo)

Umuryango wa Gikristo umaze igihe kinini ukorera mu Rwanda ukaba unafite mu nshingano zawo urubuga rwitwa nkundagospel.rw wahinduye ikirangantego.

Binyuze mu itangazo risinweho n’umuyobozi w’iyi kompanyi, Dr Bob SUMAYIRE ryanditse mu rurimi rw’icyongereza, rikaba ryashyizwe ahagaragara mu minsi micye ishize, rimenyesha abakunzi b’uyu muryango ko bahinduye ikirangantego (logo).

Nyuma y’iri tangazo, Dr Bob SUMAYIRE yatangarije Paradise.Rw ati "Twahinduye iki kirangantego hagamijwe gukomeza guha abakiriya bacu serivisi nziza kandi zijyanye n’igihe hagendewe Ku byifuzo byabo.

Iri tangazo dufitiye kopi, ugenekereje mu kinyarwanda rigira riti"

Kumenyekanisha ikirango gishya! Nshuti bakiriya beza b’agaciro nabadukurikira muri rusange,
Turizera ko ubu butumwa mubwakira neza. Tunejejwe cyane no kubagezaho amakuru mashya meza yo kubagezaho "Ikirangantego gishya".

Ikirangantego cyacu gishya kigaragaza ubushake bwacu bwo guhanga udushya, gutera imbere no gukomeza kuba indashyikirwa mu kubakorera.

Turizera ko iki kirangantego gishya igaragara kizajyana n’ibyifuzo by’abo tumaze igihe kinini dukorana ndetse n’abandi basadukeneraho serivisi zitandukanye.

Ikirangantego gishya kizagenda kigaragazwa ku mbuga zacu zose, zirimo urubuga rwacu, imbuga nkoranyambaga, imiyoboro wa yutube, ahagenewe umwanya wo kwamamarizaho ndetse n’uburyo bwose dukoresha twamamaza ibikorwa.

Tubashimiye kuba mukomeje kutubera abakiriya beza barangwa n’ubupfura ndetse n’ubudahemuka.

Umuryango Nkundagospel.rw uzwiho kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze ku mbuga nkoranyambaga usanzwe ukoresha zirimo Website, Twitter, Instagram, Facebook, YouTube n’izindi. Ubarizwa muri kompanyi yitwa Nkundagospel Ltd ikaba ikora ibikorwa bitandukanye birimo: Gutunganya Video, Gufata amafoto, ibirori by’ubukwe ndetse n’ibindi.

Ikindi, binyuze muri nkundagospel ltd, uyu muryango uzwiho gutera inkunga ibitaramo yaba iby’abahanzi ndetse n’amakorali. Icyerekezo (vision) cy’uyu muryango akaba ari "Gufasha umuntu w’imbere kurushaho kuba mwiza".

Nkunda Gospel bafite ikirangantego gishya

Banagufitiye imyenda myiza cyane iriho Logo yabo

Nkunda Gospel irangamiye Gufasha umuntu w’imbere kurushaho kuba mwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.