× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bralirwa yazirikanye abanywa ibinyobwa byayo bidasembuye ibashyiriraho ibihembo birimo na Miliyoni 5 Frw

Category: Business  »  November 2024 »  Sarah Umutoni

Bralirwa yazirikanye abanywa ibinyobwa byayo bidasembuye ibashyiriraho ibihembo birimo na Miliyoni 5 Frw

Uruganda rwa Bralirwa Plc rwatangije ubukangurambaga bugenewe abakiliya barwo, aho bazajya bagura ibinyobwa bidasembuye bagatsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga babona ako kanya.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Coca Cola’s Under the Crown Lottery’ bwatangiye ku wa 11 Ugushyingo 2024 bukazageza ku wa 20 Ukuboza 2024.

Umukiliya uzajya ugura ikinyobwa kidasembuye cyo mu icupa risubizwa, asabwa kuzajya areba umubare uri mu mufuniko w’iryo cupa.

Akibona uwo mubare asabwa gukanda *786# agakurikizaho amagambo yabonye muri wa mufuniko w’icupa ubundi agatsindira igihembo cy’amafaranga.

Akimara guhabwa icyo gihembo, umukiliya ahita ashyirwa mu banyamahirwe batsindira ibindi bihembo bitandukanye bitangwa buri cyumweru na buri kwezi.

Ubu bukangurambaga bugaragaza umuhate wa Bralirwa mu gushimira abakiliya bayo b’imena binyuze mu buryo bushimishije ndetse bubungura.

Utsinze amafaranga atsindiye ahita ashyirwa kuri konti ye ya Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Mu bihembo bitangwa buri cyumweru na buri kwezi abakiliya bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi. Igihembo nyamukuru ni Miliyoni 5 Frw zizahabwa abanyamahirwe batatu.

Mu rwego rwo kudabagiza abakiliya bayo b’imena, Bralirwa izahita yoherereza icyo gihembo uwatsinze kuri MTN MoMo cyangwa Airtel Money.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bralirwa Plc, Fleury Sekiyuku, yavuze ko “aya mahirwe ashimagira umuco wacu wo kunezeza n’abakiliya b’ibinyobwa bidasembuye no gukomeza gushyikirana nabo mu buryo bw’imikino.”

Yakomeje avuga ko “Twiyemeje gufata abakiliya bacu neza mu buryo buhebuje tunabahemba. Dushaka ko abakiliya bacu bishimira ibinyobwa tubaha ariko bakanabona ko ari ab’agaciro uko bwije n’uko bukeye.”

Umukiliya uzajya ugura ikinyobwa kidasembuye cyo mu icupa risubizwa, asabwa kuzajya areba umubare uri mu mufuniko w’iryo cupa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.