× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibiliya yaguzwe Miliyari 38 z’amanyarwanda ihita iba igitabo cya 2 gihenze cyane ku Isi

Category: Business  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Bibiliya yaguzwe Miliyari 38 z'amanyarwanda ihita iba igitabo cya 2 gihenze cyane ku Isi

Bibiliya yo mu bwoko bw’impeburayo yaguzwe asaga Miliyoni 38 z’amadorari, ni imwe muri version ya kera cyane kuko bikekwa ko ari iyo mu kinyejana cya cumi, kandi ikaba yaravumbuwe na David Salomon, umugabo wari warahariye ubuzima bwe gushakisha inyandiko za kera z’abaheburayo.

Mu mpaka ndende z’abagura, umugabo witw Moses Alfred ni we wegukanye iyi Bibiliya kuri Miliyoni 38 z’amadorali nk’uko tubicyesha USA Today (araenga Miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda). Iyi Bibiliya yagurishijwe mu bisa nka cyamunara, aho hagombaga kugaragara uyegukana.

Moses Alfred wayegukanye ni umugabo ukomeye akaba yarahoze ari Ambassador wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Romania, ubu akaba ari umwe mu bagize ihuriro ry’akanamana gahagarariye inzu ndangamurage ku isi.

Ibi byatumye Bibiliya iba igitabo cya kabiri gihenze ku isi gikurikira igihangano cya Leonardo Davinch kuko igihangano cye gihagaze agera kuri Miliyoni 43 z’amadorari. Iyi Bibiliya yifashishwa nk’ibuye fatizo ku by’imyizerero y’abakristo, abarhamic, Judaism n’aba Islam.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.