× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ko amafaranga atari mabi ariko kuyahangayikira ari icyaha, bisobanuye iki ku bakristo bayakunda bikabije?

Category: Business  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ko amafaranga atari mabi ariko kuyahangayikira ari icyaha, bisobanuye iki ku bakristo bayakunda bikabije?

Amafaranga ni yo atunze Isi yose muri rusange.

Abantu bakoresha amafaranga mu bintu hafi ya byose. Mu rusengero, mu musigiti no muri kiliziya atangwamo icya cumi n’amaturo. Ese amafaranga ashobora kubera Umukristo umutego?

Na Bibiliya ubwayo igaragaza ko amafaranga atari mabi kandi ko no kuyashaka atari bibi. Mu gitabo cy’Umubwiriza 7:12 hagira hati: “Kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.”

Muri uyu murongo ifeza ivugwamo ni yo yari mu mwanya w’amafaranga akoreshwa ubu. Amafaranga ni ubwugamo. Si ibyo gusa kuko na Yesu yagaragaje agaciro k’amafaranga.

Luka 19:13_ “Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’” Muri uyu mugani Yesu yaciye, avugamo umukire wari ugiye kwimikwa, agasigira mina (amafaranga) abagaragu be ngo babe bayikoresha.

None niba amafaranga afite agaciro, kandi Bibiliya ikaba ivuga ko kuyakunda ari icyaha, ubwo gukunda amafaranga bisobanuye iki?

Muri 1 Timoteyo 6:10 hagira hati: “Kuko gukunda impiya (amafaranga) ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”

Guhangayikira bikabije ibintu ukenera mu buzima, bishobora kukuniga mu buryo bw’Umwuka. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, ari byo gutekereza umuntu yibeshya ko ubutunzi ari bwo buhesha ibyishimo nyakuri n’umutekano (Mat 13:22).

Yesu yagaragaje neza ko nta wushobora gukorera Imana n’ubutunzi. Bisobanuye iki?
Gutekereza ko amafaranga ari yo afite agaciro kurusha ibindi bintu byose bishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibi.

Hari abantu bagiye bifuza kubona amafaranga menshi mu gihe gito, bituma biba, bakora n’ibindi bikorwa by’uburiganya kugira ngo bayabone.

Imana ntiyifuza ko usinzira mu gihe uri mu rusengero, mu kiliziya cyangwa mu musigiti kubera ko wakoze amasaha y’ikirenga, cyangwa ngo wicare aho usengera ariko witekerereza iby’amafaranga.

Abantu benshi muri iyi si bumva ko nibakora ibishoboka byose kugira ngo babone amafaranga ari bwo bashobora kuzabaho neza mu gihe kizaza, maze bamara gusaza bakiruhukira.

Incuro nyinshi batera n’abana babo inkunga yo kubigenza batyo kandi ibyo ntacyo byaba bitwaye mu gihe babifatanya no kwitabira gahunda zo kuyoboka Imana z’aho basengera.

Ese usiba gusenga kubera akazi cyangwa ntukijyayo? Ese uhenda abakiriya bawe kugira ngo wunguke menshi? Ese wakwemera ukaniba kugira ngo ugere ku mafaranga ushaka?

Niba ushaka amafaranga mu buryo butuma ukora ibitemewe n’amategeko ya Leta, wenda ugacuruza forode cyangwa ibiyobyabwenge; niba ushobora amafaranga atuma wibagirwa Imana, dore icyo uba ukora:

Matayo 6:24_ “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.”

None wakora iki ngo ugaragaze ko udakunda amafaranga? “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”_Matayo 6:33.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.