Tubibaze nde niba abatunze Akayabo ku Isi nabo bari gusharirirwa n’ubuzima?. Nonese hakorwe iki? Ibaze kumva inkuru ivuga ko umuherwe utunze Tiriyari 2 z’amanyarwanda yapfuye yiyahuye!.
Amakuru ari kuvugwa cyane ku Isi by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni urupfu rw’umuherwe Thomas H. Lee w’imyaka 78 bivugwa ko yiyahuye yirashe nk’uko byatangajwe na The New York Post.
Ni inkuru yakangaranyije Isi aho binyuze ku mbuga nkoranyambaga benshi bari kwibaza impamvu yaba yatumye uyu mukire yivutsa ubuzima, kandi nyamara yari atunze ibya mirenge, akaba "yasanzwe mu bwiherero bwe bwo mu biro afite igikomere kimwe cy’amasasu mu mutwe".
Kuwa Kane ahagana saa Tanu z’amanywa ni bwo Lee w’imyaka 78 yabonywe n’umugore wari umwingirije mu Kazi, amubona mu ari bwiherero bwo mu biro bye. Amakuru avuga ko uyu mugore yagiye gushaka shebuja kubera ko atari yigeze amuca iryera.
Nk’uko Forbes ibitangaza, Lee yari atunze akayabo ka Miliyari 2 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga arenga Tiriyari 2 z’amafaranga y’amanyarwanda. Yari umwe mu bantu bazwi cyane muri Amerika bitewe n’ubutunzi bwe ukongeraho no kuba yari umuntu uzwiho ubugiraneza.
Kugira ngo wumve ko Lee yari umukire, amafaranga yari atunze yose hamwe, yahemba abakozi bose ba Leta y’u Rwanda, agakoreshwa na za Minisiteri zose n’Uturere twose, mu gihe cy’amezi arenga 6 nk’Ingengo y’Imari. Ni amafaranga atunzwe n’abantu bacye ku Isi.
Lee yari atunze amafaranga menshi cyane
Lee yari azwi kandi nk’umugiraneza akaba n’umwizerwa wabaye mu Nama z’Ubutegetsi z’imiryango myinshi, harimo ikigo cya Lincoln, inzu ndangamurage y’ubuhanzi bugezweho [Museum of Modern Art], kaminuza ya Brandeis, kaminuza ya Harvard ndetse n’inzu ndangamurage y’Abayahudi.
Uyu mukire usize abana batanu, “yafatwaga nk’ufite imwe mu nzu zishimiwe cyane muri Hamptons". Ni inyubako ifite amateka, ikaba yarakiriye kenshi abakomeye ku Isi barimo Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lee ni we washinze Lee Equity mu 2006, akaba n’Umuyobozi Mukuru [CEO] wa Thomas H. Lee Partners yashinze mu mwaka wa 1974, nk’uko bigaragara mu makuru yashyizwe ahagaragara n’umuryango we.
Urupfu rwe ruri kwibazwaho na benshi. Uwitwa CM yanditse kuri Twitter ati "Money doesn’t guarantee happiness or peace", ubishyize mu Kinyarwanda yavuze ko amafaranga ntaho ahuriye n’ibyishimo n’amahoro. Chet Bo ati "Cyane cyane kumenya Clinton. Buri gihe ugomba kureba inyuma yawe. David ati "Kuki buri muntu wese w’icyamamare wiyahuye babihuza na Clinton?".
Lee asize umugore we, Ann Tenebaum (ibumoso), hamwe n’abana batanu