× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 3 ukwiriye gutunga indirimbo "Inshuti" ya Jeannette muri telefoni yawe

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Impamvu 3 ukwiriye gutunga indirimbo "Inshuti" ya Jeannette muri telefoni yawe

Tuyisenge Jeannette ukunzwe mu ndirimbo “Inshuti”, akaba umuhanzi w’icyitegererezo ku bahanzi bazamuka, hari ibintu 3 by’ingenzi yibanzeho mu kuyikora byatumye benshi bayitunga muri telefoni cyangwa mu mashini zabo, kandi nawe urabona bikwiriye ko ubikora niba utarayikorera download.

Indirimbo nshya ya Tuyisenge Jeannette, yitwa "Inshuti", si indirimbo isanzwe. Kuva yasohoka ku wa 14 Mutarama 2025, yakomeje gukundwa n’abatari bake kubera ubutumwa bwimbitse burimo, amashusho arimo inkuru ikora ku mutima, ndetse n’ubuhanga bw’uyu muramyi mu guhimba no kuririmba.

Niba utarayumva, aha hari impamvu eshatu zituma ugomba kuyumva no kuyitunga muri telefoni yawe:
1. Ifite ubutumwa buhumuriza buri wese akeneye kumva
Mu ndirimbo "Inshuti", Jeannette agaragaza ubushuti buhebuje Imana ifitanye n’abayizera. Yibutsa ko Imana itajya itererana abayiringiye, igahora ibagaragariza urukundo n’ubutabazi bwayo.

Mu magambo ayigize, aririmba ati:
"Iyo Mana twizeye, iraseruka tukabibona, iyo byatuyobeye twabuze uko tugira iraseruka."

Uyu murongo w’indirimbo ushimangira ko nta muntu ukwiriye kwigunga cyangwa kwiheba, kuko Imana ihora irwanirira abayo.

2. Ifite amashusho meza arimo inkuru ifite igisobanuro gikomeye
Nubwo ari indirimbo, amashusho yayo afite inkuru nk’iya filime, ishingiye ku buzima busanzwe bw’abantu benshi. Mu nkuru yayo, umugabo utumvikana n’umugore we arwanya ukwizera kwe, ariko nyuma Imana ikamuhindura.

Nyuma y’igihe, aho kumwima amatwi, amusanga mu rusengero aho aririmba, na we agafatanya na we kuramya nk’umucuranzi. Iyi nkuru ishimangira ko ubuzima bushobora guhinduka iyo umuntu afashe umwanzuro wo kwegera Imana.

3. Ni indirimbo ikozwe neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho
Jeannette yagaragaje ubuhanga mu gutunganya iyi ndirimbo, kuko byafashe igihe kugira ngo isohoke neza. Nubwo byari biteganyijwe ko yasohoka ku wa 9 Ugushyingo 2024, byarasubitswe kugira ngo irusheho gutunganywa neza, haba mu buryo bw’amajwi no mu mashusho. Ibyo byayihaye ubuziranenge butuma iryohereza abayumva.

Niba wifuza indirimbo izagufasha kwegera Imana, ikagutera imbaraga mu bihe bikomeye, kandi ikakunezeza mu majwi meza n’amashusho asobanutse, "Inshuti" ya Jeannette ni yo ndirimbo ukwiriye gutunga muri telefoni yawe.

ONGERA WUMVE UBURYOHE BWAYO UNAREBE INKURU IHISHE MU MASHUSHO YAYO- Inshuti

Tuyisenge Jeanette ni umwe mu bahanzi b’icyitegererezo mu bakizamuka baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.