Irinde akaga gaterwa n’imbuga nkoranyambaga.
Imbuga nkoranyambaga zishobora kugufasha cyangwa zikaguteza ibibazo. Hari Abakristo bahitamo kutazikoresha.
Abandi bo bazikoresha bashyikirana n’abagize imiryango yabo n’inshuti zabo. Icyakora, Satani ashaka ko tuzikoresha nabi kandi ibyo bishobora kwanduza izina ryacu n’imishyikirano dufitanye n’Imana.
Nitwigana Yesu tugakurikiza amahame yo mu Ijambo ry’Imana, tuzatahura akaga katwugarije kandi tukirinde.—Luka 4:4, 8, 12.
IMITEGO 3 DUKWIRIYE KWIRINDA
Gukabya gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Kumara igihe kinini dukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kudutwara igihe twari bukoreshe muri gahunda z’iby’Umwuka
Kureba ibintu bidakwiriye.
Kureba amashusho abyutsa irari ry’ibitsina bishobora gutuma tubatwa no kureba porunogarafiya cyangwa tukagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike. Nanone, gusoma inyandiko z’abahakanyi bishobora kwangiza ukwizera kwacu Mt 5:28; Fp 4:8
Kwandika ibidafite umumaro
Kwandikaho ibintu bidakwiriye cyangwa gushyiraho amafoto adakwiriye. Umutima ushobora kugushuka ugashyira kuri izo mbuga amagambo n’amafoto adakwiriye. Icyakora, ibyo bishobora kwanduza izina ryawe cyangwa bigatuma ucika intege mu buryo bw’Umwuka.