× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aho guhigira Imana imihigo ntuyihigure, wahigura imihigo utahize! - Bishop Agabus

Category: Bible  »  January 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Aho guhigira Imana imihigo ntuyihigure, wahigura imihigo utahize! - Bishop Agabus

Ndabasuhuje nshuti z’umusaraba Yesu ashimwe cyane. Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye kuko kuva namenyana nayo nayisanganye umutima w’ubugwaneza butangaje, gusa kumenyana nayo byansabye urugendo rurerure, kandi na nubu turacyakomeje kumenyana.

Gusa kimwe muri byinshi nayikundiye ni urukundo rwayo rutagira condition ndetse no kuba ariyo yonyine ihozaho umuntu ijisho, yaba yishimye cyangwa ababaye, ibyo bituma nifuza kuzajya mu ijuru kugira ngo mbane nayo akaramata.

Rero hari ibihe bibiri by’ingenzi nasanze abantu benshi banyuramo, kandi nabisanze no muri Bibilia:

1.Igihe cyo guhiga imihigo: Ni igihe umuntu ageramo akumva biramuyobeye, akabura aho yanyura bikamutera guhiga imihigo akavuga ati, Mana nugenza gutya na gutya, nanjye nzabigenza gutya na gutya.

Igihe Yakobo yerekezaga i Padanaramu ahunga impanga ye Essau, yabonaga bikomeye, niko guhiga ati: Itangiriro 28:20 Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara, Itangiriro 28:21 nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,

Itangiriro 28:22 n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”

Iyo usomye neza, usanga Imana yarumvise gusenga kwe n’ubwo byanyuze mu bikomeye, ariko Imana yamuhereye umugisha i Padanaramu, Abona abagore babiri, Rachel na Lea; Agwiza ubutunzi n’amatungo n’ubwo Rabani yabanje kumuriganya imyaka myinshi, aza kwiyunga na Esaau ndetse agwiza amaboko Imana imuhindura ubwoko bukomeye.

Hana nawe yageze mu bihe bikomeye bimutera guhiga imihigo: 1 Samweli 1:11 Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”

Iri ni isengesho yasenze, nyuma yo kubura urubyaro agacunaguzwa bikomeye, agasuzugurwa na mucyeba we, yasenganye umubabaro n’agahinda Imana yumva gusenga kwe.

2. Igihe cyo guhigura

Ni Igihe cy’amashimwe, Igihe cyo gusohoza ibyo wemeye ko uzakora nyuma yo gusubizwa n’uwiteka. Ni Igihe Imana ipimiramo ukwizera kwacu. 1 Samweli 1:28 Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.
Nyuma y’uko Imana ihaye hana umwana w’umuhungu akamwita Samuel, yamutuye Uwiteka aba umutambyi nk’uko yari yarabyiyemeje.

Ese twebwe tujya twibuka guhigura imihigo twahize? Bitekerezeho

Iyo uhigira Imana imihigo ntuyihigure, iteka uhorana isoni mu mutima wawe, umutima ugahora ugushinja kubeshya. Hari indirimbo ya korali yitwa Impuhwe ivuga ngo ’Ibuka imihigo’, hari igihe nayumvise amarira azenga mu maso.

Hari aho ivuga "Ibuka agashitingi, ibuka imihigo,...ibuka itingitingi, ibuka i Bugunga..yibutsa abantu ukuntu mu buzima bw’ubuhunzi bagiye bahigira Imana imihigo bayibwira ko nibarinda bazayikorera, nyamara Imana yarabarinze abandi barapfa ariko barasigara, bamaze gusubizwa, bamaze kongera kurara kuri matora bibagirwa imvura n’inzara by’i Bugunga (ni muri kongo,_abahunze barabyumva) none bateye Uwiteka umugongo,...

Mbese Imana iradushinza kudamarara. ayiweee..Icyampa tukibuka ineza y’Imana n’urukundo rwayo. Hari indi ndirimbo ivuga ngo "Umurengwe wishe abantu, abo Imana yahaye amafaranga nibo bayifashisha mu kugambanira abandi, bayifashisha mu gushukisha abakobwa bakabasambanya. Ayiweeeee Uwiteka aturinde kwibagirwa.

Gutegeka kwa kabiri 8:12-14 Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,

Ubwo twari mu bihe bya Covid 19, abantu benshi bahize imihigo Bati" Mana nudufasha iki cyorezo kikagenda burundu,..Business zacu zikongera gukora, ukatwishyurira amadeni ya bank,..ntituzongera gusiba amateraniro, ntituzongera gukora ibyaha ibi n"ibi, tuzafasha abakene, tuzakiranuka.."..

Ese koko Imana nibikora twiteguye guhinduka tugakizwa neza? Imana idushoboze,gusa twibuke guhigura igihe cyo guhiga kutaragera.

Higura imihigo wahize!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.