Nta muntu utazi ukuntu kugira abana binezeza nubwo bitanga ishingano ariko nanone biguha igisobanuro cyo kubaho ukabaho ufite impamvu. Ni inshingano nanone zihariye ku mukristu kugira ngo tugire abana beza bubaha Imana, tukagira imiryango ihesha Imana icyubahiro.
Paradise twabateguriye imirongo ine yo muri Bibiliya yagira icyo yagufasha muri uru rugendo rwo kuba umubyeyi. Turifashisha inyandiko ya William Wolfe
1. Gutegeka kwa Kabiri 6:6-9
Haragira hati; "Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse. Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe. Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe no ku byugarira byawe.
Nk’uko uyu murongo ubivuga, duhabwa ibyo Imana itubwira tugomba natwe kubiha no kubitoza abana bacu.
2. Imigani 13 :24
Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.
Nk’uko uyu mwanditsi w’abana 4 abisobanura, ikinyabupfura dutoza abana bacu ni ingirakamaro kuri bo mu gihe kiri imbere ariko no kuri twe ababyeyi, kuko iyo umwana utamuhannye hakiri kare, usibye kwitwara nabi, byamugiraho ingaruka akuze, nawe ubwawe byagutesha umutwe mu gihe akuze kuko ibibazo yishyiramo nawe bikugeraho.
3. Abagalatiya 6: 9
Haravuga ngo; Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.
Ibi rero twabifata nk’isezerano Imana yaduhaye bikaba byanatubera imbarutso yo gukora ibyiza kurushaho. Uyu mubyeyi yifashishije umugani w’urukwavu n’akanyamatsyo, aho guhozaho ntucike inteke intege byagufasha mu rugendo rwo kurera kuko ntibyaba byihuse ngo ubone impinduka ako kanya ariko uko udatezuka niko ejo aba ari heza kurushaho.
4. 3 Yohana 1 :4
Ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
Nk’uko uyu murongo ubisobanura, Imana nk’umubyeyi wacu birayinezeza kubona dukora ibikwiye, n’imigisha igakurikira mu Mana byose birimo, ntacyo wayiburana.
Uyu murongo nanone twawuhuza n’umubyeyi usanzwe. Ntakinezeza umubyeyi nko kubona umwana akora ibyiza, bimuhesha ishema ko yareze neza.
Twafata umwanzuro tuvuga tuti mubyeyi kurera ntibiba byoroshye ariko ntakinezeza umubyeyi uwo ariwe wese nko kurera neza ukabona umwana wareze abaye umuntu muzima, komeza urugendo n’ubwo rutoroshye ariko ibyiza biri imbere.