"Ariko jyeweho ndababwira nti ’Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya". (Matayo 5:44)
Mu by’ukuri, iri jambo rirakomeye. Riratwereka ko urukundo rutari amarangamutima, nkuko benshi babitekereza.
Niba uyu munsi dufite ibibazo byo mu ngo cyane cyane, ni uko mu ikubitiro abashakanye benshi bitiranije urukundo n’amarangamutima ababuza ibitotsi, avanzemo irari n’inyungu runaka. Bakagira ngo bakunze.
Ya marangamutima twita ko ari urukundo, njye nayita emotions mu gifaransa cyangwa mu cyongereza, sinzi uko narivuga mu kinyarwanda.
Ayo marangamutima ashyuha umunsi umwe, agakonja mu wundi munsi. Bituma, babandi bitwa ko bashyushe mu rukundo uyu munsi, ejo baterana amabuye banisenyera ibyo bubatse.
Iki cyanditswe kiratwereka ko urukundo ari icyemezo n’amahitamo ufite kugenzura. Ariko rwa rundi rw’amarangamutima, ntabwo wapfa kurugenzura, cyeretse ubaye umuntu uzi gufata imyanzuro ikomeye.
Nk’uko mwabibonye, muri iki cyanditswe badusabye gukunda abanzi bacu. Ese birashoboka? Yego, Yesu ntiyadusaba ikintu azi neza ko kidashoboka, cyangwa azi ko atazakidufasha. Hano, ari kudutoza kurenga ibibazo n’urwango, tukabirutisha urukundo.
Niba urukundo ari amarangamutima, ni gute wayagirira abakwanga? Ntibyakunda. Niyo mpamvu ari amahitamo n’imyanzuro ufata, atari amarangamutima.
Ni gute wasengera abakurenganya? Kubasengera, ni ukwinginga Imana ibababarire kandi ibagirire neza. Hatabayeho kwirengagiza ibyo bagukoreye no kubababarira, ntabwo wabishobora.
Rero, twinginge Yesu, adushoboze kubona imbaraga zo kubabarira, gukunda no gusengera abadutoteza. Kubikora, uba ufatanye na Yesu umubabaro yagiriye ku musaraba, uzabigororerwa
Shalom, Pastor Christian Gisanura