Iyo usomye Bibiliya mu isezerano rya kera ndetse no mu rishya, usangamo ingero nyinshi z’abantu bagendanye n’Imana mu mibereho yabo yose ndetse n’akamaro byabagiriye.
Ibi bituma umuntu wese yibaza niba mu by’ukuri agendana n’Imana mu buzima bwe bwa buri munsi nubwo abantu benshi bibuka kugendana n’Imana mu bu bihe bigoye. Dushingiye ku mumaro wo kugendana n’Imana birakwiriye ko twongera kwisuzuma tukareba niba koko tugendana n’Imana.
Kugendana n’Imana bisobanura iki?
Nkuko twese tubizi Imana ni umwuka (Yohana 4:24; Kuva 33:20); kugirango dusobanukirwe icyo ari cyo kugendana n’Imana turifashisha ingero z’abantu bagendanye n’Imana dusanga muri bibiliya nka Henoki (Itangiriro 5:24) na Nowa (Itangiriro 6:9).
Aba bantu bigaragara ko biyambazaga Imana kugirango ibayobore inzira bacamo kandi bakayumvira. Ibi bitwereka ko kugendana n’Imana mu buzima bwacu ari ukwemerera Imana maze ikaza mu bushobozi bwacu bwo gutekereza no gukora byose bikayoborwa n’Imana (Imigani 3:5; Yesaya 55:8-9).
Impamvu ntakuka igomba gutuma ugendana n’Imana ni uko inzira yawe yose iyo uyiyoboye urayoba (Yeremiya 10:23).
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, buri muntu afata imyanzuro, mito ndetse n’imini, kandi yose ifite akamaro mu mibereho ye; kugendana n’Imana byadufasha cyane rwose mu guhitamo imyanzuro ihamye.
Dore amwe mu mabanga yadufasha kugendana n’Imana:
Guca bugufi mu mibereho yawe ukirinda ubwibone, ukamenya ko ibyo ubona byose bituma izina ry’uwiteka rihabwe icyubahiro. Imana idushakaho guca bugufi (Mika 6:8) kugirango tugendane nayo.
Ibi ni ibintu witoza gake gake kandi nibyo bituma tubona ko turi abanyabyaha tugereranyije no kwera kw’Imana yacu. (Abafilipi 2:5-11; Zaburi 8:4-6). Twige guca bugufi muri byose kuko Imana itura mu mutima umenaguritse nkuko dawudi yari ameze (Zaburi 51:1-21).
Mu mibereho yacu ya buri munsi tugomba kugira kwizera ku kaba ingabo idukingira imyambi yose y’umwanzi (Abefeso 6:16). Duhore dusaba Imana itwongerera ukwizera.
Guhora dufite inzara n’inyota byo gukiranuka kugirango tuzahazwe (Matayo 5:6) ni ibanga rikomeye kuko Imana idusaba gukiranuka muri byose mu buzima tubayeho. Nitugira inyota yo gukiranuka tuzahazwa maze tugendana n’Imana itwishimiye.
Birashoboka ko muri iyi minsi utari kugendana n’Imana neza, ariko birakwiriye ko wongera ukisuzuma ukareba niba koko utari kuyisiga ukiyobora mu myanzuro ufata. Dusabe Imana iduhe imbaraga kuko tudashobora kunesha tutayifite kandi udafite Imana ntacyo uba uri cyo.
Hari amabanga menshi yatuma dukomeza kugendana n’Imana kandi itwishimira uzayamenya uko usenga kandi ugasoma Bibiliya. Dusabe Imana imbaraga mu byodukora byose kugirango tujye tugendana nayo itwishimira.
Umwanditsi: Dukuzumuremyi Fabrice, Umukristo uri mu rugendo rugana mu ijuru, akaba akorera umurimo w’Imana muri CEP UR Rwamagana
Src: Bibiliya.com