Abantu benshi bavuga ko kuba ufite idini ubarizwamo ari byo bikugira umuntu w’Imana mu buryo bwuzuye. Ese koko ni ko Bibiliya ibivuga?
Hari abantu benshi bagiye bitwa abantu b’Imana y’ukuri, urugero nk’umuhanuzi Eliya n’umuhanuzi Elisa. Aho bageraga hose bitwaga abantu b’Imana y’ukuri. Uko bikaba ari ko bimeze no ku bitwa abakozi b’Imana cyangwa abantu b’Imana muri iki gihe.
Ubwo Bibiliya yandikwaga, abantu bagiraga imana basenga zitandukanye, urugero nka Ra, Re, Ozirisi, Bayali, Dagoni n’izindi. Izo mana ni zo zatumaga habaho igisa n’amadini, kuko babaga badahuje imana basenga kandi batazizera mu buryo bumwe.
Icyakora muri iki gihe, amadini hafi ya yose asenga Imana imwe, by’umwihariko ku Bakristo. Igitangaje, ni uko bigabanyije mu madini n’amatorero menshi adahuza imisengere n’imyemerere kandi akoresha Bibiliya imwe (cyagwa Korowani) kandi agasenga Imana imwe, bitandukanye na kera nibura imana zabaga ari nyinshi kandi zifatwa mu buryo butandukanye.
None se wahera he uvuga ko kuba mu idini cyangwa itorero rya gikristo cyangwa iritari irya gikristo ari byo bituma umuntu aba umuntu w’Imana mu buryo bwuzuye? Igitangaje, ni uko usanga aya madini n’amatorero menshi ahuza inyigisho zimwe, ariko agatandukanira ku kantu kamwe nk’isabato, kutanywa inzoga, kutambara indi misatsi, kuba mu isi nshya no kujya mu ijuru, n’ibindi bitari byinshi.
Ese kugira ngo ube umuntu w’Imana ni ngombwa ko uba ufite idini cyangwa itorero ubarizwamo? Igisubizo ni oya. Kugira idini ubarizwamo si igipimo cy’uko uri umuntu w’Imana. Bibiliya igira iti: “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”-Yakobo 1:27.
Ukurikije uyu murongo, biragaragara ko abantu b’Imana ari abayisenga mu buryo yemera, bakemera ko hariho umwuka umwe, ni ukuvuga Umwuka Wera (Roho Mutagatifu). Uwo mwuka wagombye gutuma abemera Imana bose bitana bene Se (Mwene Data) cyangwa abavandimwe, bagakomeza kunga ubumwe, bakabana mu mahoro, bagafashanya mu bibaremerera, aho kuba bahurira mu idini gusa.-Abefeso 4:1-4.
Kuba uri umuntu mwiza mu buzima busanzwe, udatukana, utarwana, udasambana, utica cyangwa ngo ukore ibindi byaha, ntibikugira umuntu w’Imana. Umuntu w’Imana abaho agendera ku cyo Bibiliya (Korowani) ivuga, akabaho ahuje n’umugambi w’Imana.
Niba ukora ibi bikurikira uri umuntu w’Imana:
Usenga Imana uyisaba kugufasha mu byawe byose, ukayishimira muri buri kimwe ubonye.
Wiga amategeko y’Imana kandi ukayumvira. Inshuti zawe zifite imico nk’iyawe yo kwiga amategeko y’Imana zikayubahiriza, no gusenga buri gihe.
Hera uyu munsi urushaho kuba umuntu w’Imana kurusha uko uba umuntu w’idini. Kuba ukora imirimo mu itorero, uririmba, uri diyakoni, uri umwarimu, cyangwa ukora izindi nshingano, ntuzishuke wibwira ko bikugira umuntu w’Imana nubwo haba hari abamukwitirira.
Kuba umuntu w’Imana biva mu byo ukora kugira ngo urusheho kuba umuntu wera mu mutima, ushyikirana n’Imana bya hafi (usenga, usoma Bibiliya cyangwa Korowani), kandi ugakundisha abandi Imana binyuze mu migirire, si mu nshingano usohoza.
Kujya mu rusengero cyangwa kugira idini si byo byonyine byahamya ko uri umuntu w’Imana
Ni gute nasoma bibiliya nkayumva neza,nkayisobanukira kandi ngashishikarira,nkanakunda kuyisoma?