Umuhungu w’imfura wa Ezra Mpyisi, Gerald Mpyisi, yatangaje ko bidakwiriye ko urupfu rwa se rurangwa n’amarira ahubwo ko abantu bakwiriye kwishimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi.
Uyu Gerald Mpyisi yatangaje ko sa Ezra Mpyisi wavuye mu mubiri ku wa Gatandatu mu masaha ya nyuma ya saa Sita tariki 27 Mutarama 2024, yari amaze iminsi myinshi arwaye.
Ezra Mpyisi ubwo aheruka kugaragara mu itangazamakuru tariki 14 Ukuboza 2023 anyomoza ibihuha by’uko yari yapfuye, yavuze ko yari amaze amezi agera muri atandatu arembye.
Gerald Mpyisi avuga ko Se yazize indwara z’izabukuru kandi ko mu byumweru bibiri bishize yari azahaye. Uyu musaza yaburaga iminsi 23 gusa kugira ngo yuzuze imyaka 102 kuko yavutse ku itariki 19 Gashyantare 1922.
Umuhungu we yagize ati: “Iyo umuntu akuze afite imyaka nk’iyo muzehe yari afite, ubu yari agejeje mu myaka 102, indwara ziraza. Twavugaga ko yishwe n’uburwayi.
Amaze hafi umwaka arwaye, ariko ntabwo byari bibi cyane, ariko mu mezi atatu ashize yararembye, noneho mu byumweru bibiri bishize, byageze aho tubibona ko atazamara ibi byumweru bibiri.”
Nk’uko yakomeje abivuga, uyu musaza Ezra Mpyisi yaganiraga nk’ibisanzwe n’umuryango we habura umunsi umwe gusa ngo ashiremo umwuka. Yamaze icyumweru kimwe arwaye cyane ariko ntiyatabarutse ababara.
Yabivuze mu magambo agira ati: “Hari indirimbo akunda kuririmba, yayindi ivuga ngo ku irembo. Urumva ko na we yari azi ko agenda, urumva ko yari ageze ku irembo. Ntabwo ari ibintu byadutunguye nk’umuryango kandi na we yari abyiteguye".
Mu bikorwa abantu bakwibukira kuri Ezra Mpyisi ni uko yari Pasiteri mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, aho ubwe yivugiye ko yari umupasiteri wigisha abandi bapasiteri, aho yagize n’uruhare mu ihindurwa rya Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.
Uyu musaza wari uzwi na buri umwe mu Rwanda kubera ijambo “Igicucu” yakundaga kwita abatubaha Imana kandi bishora mu bibarimbuza, yavukiye mu Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza, Ibwami ku Marembo y’u Rwanda.
Agize imyaka 29 yabaye Pasiteri, mu mwaka 1951, nyuma y’imyaka 2 ni ukuvuga mu mwaka wa 1953 aba Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Ubuzima bwe bwose yabubayemo ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu aho yagiraga inama Umwami III Rudahigwa, yamara gutanga agakomeza kuba umujyanama w’uwamusimbuye Kigeli IV Ndahindurwa, akaza guhezwa ishyanga n’Ababiligi babisabwe n’Ishyaka Parmehutu mu mwaka wa 1960.
Pasiteri Ezira Mpyisi wari umwe mu bapasiteri bakuru mu Rwanda, mbere yuko atabaruka yagiye arangwa no kuvuga ko ari mu idini y’ukuri, mu nzira izamujyana mu Ijuru.
Gerald Mpyisi yavuze ko umuryango uzabanza guhura hanyuma hagashyirwaho gahunda y’uburyo azaherekezwa.