Tugiye kuganira Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cyo Kubara 27:1–7 mu nsanganyamatsiko igira iti "Urubanza rwaciwe n’Imana ntirusubirwamo cyangwa ngo rujuririrwe."
Uru rubanza rwaje rudasanzwe, ni urubanza rw’abakobwa batanu ba Selofehadi. Se yababyaye ari abakobwa gusa: Mahla, Nowa, Hogila, Milka na Tirsa.
Kuko nta mukobwa wahabwaga umugabane kwa se, baregeye Mose, abiburira igisubizo, arushyikiriza Imana kuko Mose yari umuhuza w’Imana n’Abisiraheri.
Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi, mwene Heferi wa Gileyadi wa Makiri wa Manase bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu, bahagarara imbere ya Mose na Eleyazare umutambyi n’abatware n’iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Baravuga bati: "Data yapfiriye mu butayu kandi ntiyari mu iteraniro ry’abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kora. Ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu. Ni iki cyakuza izina rya Data mu muryango we kuko atabyaye umuhungu?"
Mose yahise ashyira Uwiteka urubanza rwabo, Uwiteka abwira Mose ati: Aba bakobwa ba Selofehadi baburanye iby’ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se.
Ubundi hari abantu bane batabura mu rubanza: Urega, Uregwa, Uregerwa n’Umutangabuhamya. Igitangaje: abo bose Imana ntiyabakeneye. Yari ifite ibihamya bifatika.
Mose yari asanzwe ari umucamanza w’Abisiraheri nk’uko tubibona mu gitabo cyo Kuva 18:13 havuga uko Mose yaheraga mu gitondo ageza nimugoroba aca imanza. Aba bakobwa, Mose yabahuje n’Imana irangiza urubanza rwabo.
Wowe unkurikiye, wari uzi ko ufite urubanza?
Urega ni Satani,
Uregwa ni wowe nanjye,
Umutangabuhamya ni Umwuka Wera,
Udutsindishiriza ni Yesu Kristo.
"Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere y’umumarayika w’Uwiteka na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege" (Zekariya 3:1). Uku niko satani akurega ngo akubuze ibyiza utegereje, arashaka ko utabona umugabane kwa Data. Ariko humura, urubanza rwaciwe n’Imana ntirusubirwamo.
Natwe dufite Umuhuza! 1 Timoteyo 2:5: "Kuko hariho Imana imwe kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu: na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo.
Uyu muhuza wacu n’Imana ni umucamanza utabera. Yarangije urubanza rw’umugore wafashwe asambana.
Yohana 8:10-11: "Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?” Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”
Umwuka Wera azaduhamiriza. Satani waturegaga ahunge, dushyikire umugabane kwa Data, tubone umurage w’ibyo twasezeranijwe kuko turi abaragwa b’ijuru nk’uko tubisanga mu Abaroma 8:17.
"Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we."
Turi abana b’Imana, turi abaragwa b’ubwami. Dufite umurage udasaza, twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu Kristo. Twari twaciweho iteka, urubanza rw’ibyo twaregwaga Yesu yararurangije. Turi abaragwa b’ijuru. Amen.
Pastor Mukandemezo Immaculée ni umushumba mu Itorero AEBR