Uyu munsi Imana irakwibutse. Nta muntu wakwibuka Imana itakwibutse. Akira kwibukwa n’Imana.
Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama. (Itangiriro 8:1).
Kugira ngo wibukwe ni uko uba waribagiranye, birashoboka ko Nowa yari yaribagiranye, ari ahantu yibona wenyine, ari ahantu adafite ubutabazi asa n’ufungiraniyeyo, ari mu mubabaro gusa ariko igihe kiragera Imana iramwibuka, Amen.
Ntabwo nzi iminsi mibi urimo kunyuramo, ahari umuryango warakwihakanye, abo mwakuranye babona byaragucanze uri nta mumaro, rubanda bakwita umusazi, abari bakwegereye bose bakwigije ku ruhande, baragusebya nawe usigaye wireba ukabona ibyo bavuga nibyo, nta ejo hazaza ubona imbere yawe, icyo ubona ni umwijima ukugose gusa.
Ufungiye ahantu ha wenyine wowe ubona ko kuhava bidashoboka, harakubabaza pe, ariko reka nkubwire iri jambo "UWITEKA ARAKWIBUTSE Hallellujah".
Imana irakwibutse, amagambo y’abantu arahindutse, abari barakwitaje bagiye kugushaka bo ubwabo, ugiye gukenerwa kuko wibutswe n’Imana, ugiye kwemerwa kuko Imana ikwemeje abantu, Hallellujah.
Izerere muri iri jambo, urisengeremo nawe Uwiteka akwibuke, mbisabye nizeye mu Izina rya Yesu Kristo umwami wacu, Amen.
Ubu buhanuzi ni ubwawe, bwakire (Akira kwibukwa n’Imana wowe wizereye muri iri jambo nikugirira neza uzashima).