Zaburi 84:6- Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.
Inzira umuntu yerekejemo ishobora kugaragaza amahirwe amutegereje. Maze gusoma iki cyanditswe nizemo ko imihanda n’inzira bitaba ku butaka gusa. Umutima nawo wuzuyemo inzira. Nizo umuntu anyuramo umunsi ku munsi. Ziyobora ubugingo bwe n’umwuka we.
Nizemo ko hari isano riri hagati y’inzira zo mu mutima n’amahirwe. Kuri bamwe izo nzira zigana ikuzimu ku bandi zigana mu murwa w’Imana, Siyoni y’abera, umurwa Imana yateguranye urukundo. Iyo umuntu agana ikuzimu ahorana irari ry’ingeso za kamere mu mutima, arangwa n’imirimo ya kamere.
Nk’uko Paholo abivuga, imirimo ya kamere ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. (Abagalatiya 5:19-21).
Ufite mu mutima inzira zijya i Siyoni ubirebera ku mbuto yera. Nk’uko Pawulo abivuga, imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. (Abagalatiya 5:22-23).
Suzuma imbuto wera uramenya aho inzira zawe zikuganisha. Niwikura mu barangwa n’imirimo ya Kamere ugatoza umutima wawe kwera imbuto z’umwuka, uraba ugana mu cyiciro cy’abantu Imana yita abanyamahirwe.
Ibi nibyo nkwifuriza uyu munsi !
©️You can read my daily devotions on my following Facebook Pages
"Fidele Masengo“
“Bishop Dr. Fidele Masengo”
“Foursquare Gospel Church Of Rwanda”