Yesu azi kutinda: umunsi wa 3. Dusome ijambo ry’Imana "Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe". (Kuva 23:22).
Muri ubu buzima dufite umwanzi ndetse n’umubisha umwe rukumbi, ni satani. Abandi bose bakoreshwa nawe, cyangwa se natwe tukabiteza dufite ibyo tudahuza, cyangwa natwe twabaye igikoresho cye.
Birashoboka gukoreshwa n’Imana, ukongera ugakoreshwa na satani. Upfa kuba urangayeho gato, ukaza gusanga ibyo wavuze cyangwa wakoze ari inyungu ze.
Ibyo byabayeho kuri Petero, umunsi Yesu amushimira kuba ariwe wahishuriwe uwo ari we by’ukuri. Yesu yamubyiye ko ari Data wo mu ijuru wabimuhishuriye, ariko nyuma yaho, Yesu yamwise satani. Yamubyiye ngo satani va nyuma yanjye, gusa kuko Petero yamubyiye ko atazicwa. (Matayo 16:15-16 na 22-23).
Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” ’Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. ’
’Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” ’ [Yesu] ’Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” ’
Rero, kugendana n’Imana neza, tugasangira ubuzima kubera kwumvira, abanzi bacu b’umwuka bahinduka abanzi b’Imana, abatugirira nabi mu buzima, Imana ibabera umubisha. Mu bundi buryo tuzasangira ibibazo ndetse n’imbaraga ze zizahagarara ku ruhande rwacu.
Ababisha bacu ni ubukene, uguhohoterwa, indwara, ubugome bw’abantu ibitekerezo bipfuye, inshuti mbi, irari n’ibindi.
Abantu ndetse n’imyuka duhangana nabyo, tutazongera guhangana nabyo twenyine, ahubwo bizahangana n’Umwami wacu Yesu, mu gihe tugize ubuzima bwumvira. Tugakunda ibyo akunda, aho gukunda ibyo kamere yacu irarikiye gusa.
Inama nakugira wowe uri gusoma, ujye wibuka kubwira Imana ko mufatanya ubuzima kugira ngo intambara zawe zihinduke ize.
Kuva ari nabyo Yesu yapfiriye, uzabona Ubwami bw’Imana bukwitaho nk’igikomangoma cyabwo.
Shalom, Pastor Christian Gisanura