Umuramyi Philemon Byiringiro wamamaye mu ndirimbo "Ntumaho ijambo", agarukanye indirimbo nshya yise "Bugufi bwawe".
Ni indirimbo yanditswe agamije kurushaho guhishurirwa Yesu kurushaho. Aganira na Paradise, Philemon yagize ati: "Iyi ndirimbo nyandika nifuzaga ko abazayumva bafatanya nanjye kugira icyifuzo cyo guhishurirwa Yesu kurushaho".
"Muri we harimo imbaraga zibeshaho hano mu isi ndetse no mu gihe kizaza. Kumenya neza Yesu by’ukuri bifite inyungu nyinshi harimo kumenya Imana, kumenya ubutunzi Imana yahishiye abera mw’ijuru ndetse n’ibindi byinshi nk’uko tubisoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso igice cya mbere umurongo wa 15 kugeza kuri 22. Nkakangurira abantu kuba bugufi bwe kuko ariho hari imigisha yose yo mu Bumana."
Iyi ndirimbo ije ikurikira "Ntumaho ijambo" yasamiwe mu kirere n’abakunzi ba Gospel. Agaruka ku musaruro wavuye mu ndirimbo "Ntumaho ijambo" ikomeje kumuhesha ubutumire hirya no hino, yagize ati: "Nibyo koko indirimbo "Ntumaho ijambo" yakiriwe neza, ndetse rwose n’ibitangamakuru bitandukanye birantumira."
"Icya mbere nabonye ni uko umuhamagaro Imana yampaye yo ubwayo irawushyigikiye kandi ko hari ibyo yampaye ibona bikwiye kugera kuri benshi, bityo yishakira inzira zo kubicishamo. Nkanashimira cyane itangazamakuru ndetse n’abankurikira uruhare bagira kugirango ibihangano byange bigere kure."
Agaruka ku bitaramo, yagize ati: "Muri uku kwezi kwa Gatanu mfite ibitaramo bibiri natumiwemo, kandi nkasaba abakunzi banjye ko bazaza gutaramana nanjye. Dore ibitaramo Philemon Byiringiro yatumiwemo: tariki 10/5/2025: yatumiwe mu gitaramo cyateguwe na Gilgal Choir yo muri CEP UR Nyarugenge aho izaba yizihiza isabukuru y’Imyaka imaze yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, iyi korali Philemon akaba yarayibereye umutoza w’amajwi ubwo yahigaga dore ko yasoje amasomo ye muri Kaminuza yahoze yitwa KIST.
Nyuma yo guhesha umugisha abazitabira igitaramo cyateguwe na Gilgal choir, Philemon Byiringiro azakomereza urugendo rwe ku rusengero rwa ADEPR Karugira aho tariki ya 25 Gicurasi 2025 azitabira igitaramo cyateguwe na Sam Muvunyi yise "Yesu ni byose" izabera kuri ADEPR Karugira Gikondo.
Philemon Byiringiro akomeje gushimira Imana ikomeje kumwambika ubwiza bwayo.
Philemon ati: "Kristo ni uwo kwiringirwa, nzamamaza izina rye mu mahanga yose".
Yavuze ko azakomeza kuba ambasaseri mwiza wa Kristo mu Rwanda no mu mahanga nk’uko yahamagawe. Ati: "Mfite gahunda yo gukomeza kubagezaho indirimbo uko Imana izajya inshoboza, no kuvuga ubutumwa ahantu hagiye hatandukanye uko Imana izajya impa uburyo". Yasoje asaba abakunzi be kumushyigikira.
Philemon Byiringiro ni umwe mu baririmbyi b’abahanga bafite ijwi ryiza bamaze imyaka myinshi muri Naioth Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Sgeem Paroisse ya Gatenga - imwe mu makorali Kristo yahaye igikundiro n’amavuta, ikaba ibarizwamo abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba Live barimo Mathoucella Uzanywenayesu uzwi cyane mu ndirimbo "Ngumana amahoro"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "BUGUFI BWAWE" YA PHILEMON BYIRINGIRO